Minisante yamaganye ibibazo byavuzwe mu kwita ku babyeyi kwa muganga

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Werurwe 2018 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko ikomeje gukora ibishoboka mu kwita ku babyeyi bagana ibitaro n’ibigo nderabuzima, ku buryo nta bibazo umuntu yavuga ko birimo nk’uko biheruka kugaragazwa.

Minisante yasubizaga ku nkuru iheruka kwandika n’Ikinyamakuru The East African, ishinja “gushakira ikibazo aho kitari”, ubwo yagaragazaga ko ababyeyi bakeneye serivisi zo kubyara bagihura n’ibibazo cyane cyane iyo bagana ibitaro.

Cyaganiriye n’abayobozi b’ibitaro batandukanye, bagenda bagaragaza ko umubare w’ababyeyi byakira uri kuzamuka cyane ku buryo bikeneye kwagura aho bikorera ngo bose bakirwe uko bikwiye.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko u Rwanda rumaze kugira abaganga benshi, kuko rwarengeje umuganga umwe ku baturage 10 000 uteganywa na OMS, rukaba rugeze ku muganga umwe ku bantu 8,592.

Icyo kinyamakuru cyavugaga ko nubwo u Rwanda ruri mu bihugu icyenda byageze ku Ntego z’Ikinyagihumbi mu kugabanya umubare w’abagore bapfa babyara nibura kuri 75% kugeza mu 2015, ingorane zo kwakirwa kwa muganga n’ubuke bw’abaganga byongera ibyago byo kubyarira mu rugo cyangwa hakaba havuka ibindi bibazo bishobora guhitana umubyeyi cyangwa umwana.

Kigira kiti “Abagore bagana ibitaro bitegura kubyara bakeneye serivisi cyangwa kwisuzumisha, bavuga ko bategereza igihe kinini ngo babonane n’abaganga kuko abahabwa umwanya wa mbere ari abafite ibibazo byo gutwita. Ababagwa bo bavuga ko basezererwa imburagihe ngo bahe imyanya abandi.”

Minisante ivuga ko ubusanzwe abagore babyarira mu bitaro by’uturere atari 79.6% nk’uko byatangajwe, ahubwo umubare nyawo ari 29%.

Yakomeje igira iti “Uyu mubare uri hasi uterwa n’uko abenshi babyarira ku bigo nderabuzima, bimaze kuba 499 mu gihugu hose. Kereka abafite ibibazo byihariye nibo boherezwa mu bitaro by’uturere.”

“Ibivugwa ko abagore bitegura kubyara bategereza igihe kinini ngo bahabwe serivisi mu bitaro by’uturere ntabwo ari ukuri kuko zinatangirwa ku bigo nderabuzima, si ibitaro.”

“Ku bijyanye no kwitabwaho nyuma yo kubyara, hakurikizwa amabwiriza y’igihugu mu gusezerera umubyeyi mu masaha 24 ku wabyaye neza, n’iminsi itatu ku wabyaye bamubaze mu gihe nta bindi bibazo byabayeho kandi bikaba bigaragara ko umubyeyi ashobora gutaha.”

Ikindi iyi minisiteri igarukaho ni uko mu gihe byari byatangajwe ko yagennye ko ibitaro by’uturere bigomba kugira abaforomo n’ababyaza 75 nyamara hari ibitaro bikeneye n’abakubye kabiri, yo ivuga ko nta mubare wagenwe, ahubwo biterwa n’uburyo buri bitaro biganwa n’abantu benshi.

Igira iti “Nk’urugero, ibitaro by’ababyeyi byakira abantu benshi mu mujyi bizakenera abaforomo n’ababyaza benshi kurusha ibyo mu cyaro biganwa n’abantu bake.”

Minisiteri y’Ubuzima inavuga ko mu myaka itatu ishize, hubatswe ibitaro by’ababyeyi birindwi bikanahabwa ibikoresho.

Iyi Minisiteri ivuga ko hakomeza gukorwa ibintu byinshi hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubuvuzi ngo rurusheho gutanga umusaruro. Uru rwego rukaba rugenerwa nibura 17% by’ingengo y’imari y’igihugu, irenga 15% igenwa n’amasezerano ya Abuja.

Minisiteri y'Ubuzima itangaza ko ababyeyi bakomeza kwitabwaho batwite, mu gihe cyo kubyara na nyuma yaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza