00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Akarere na rwiyemezamirimo ntibavuga rumwe ku kigo nderabuzima cyatinze kuzura

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 29 Mutarama 2023 saa 01:13
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko Rwiyemezamirimo yadindije isoko ryo kubaka ikigo nderabuzima cya Gacaca; nyamara we akavuga ko akarere kanze kumwishyura.

Ikibazo cyarananiranye gukemuka mu bwumvikane bw’impande zombi, biba ngombwa ko hitabazwa Urwego rw’Umuvunyi.

Byari biteganyijwe ko ivuriro ritangira gutanga serivisi muri Mutarama 2022 ariko kugeza n’ubu ntiriratangira, nubwo inyubako zisa n’izamaze kuzura zose.

Abatuye Umurenge wa Gacaca bavuga ko bari bishimiye kuruhuka urugendo rwo kwivuza kure, none ivuriro bubakiwe ryanze gutangira.

Kugeza ubu hari abakora ibirometero bisaga icumi bajya kwivuza; bamwe mu babyeyi bakahasiga ubuzima.

Umwe muri aba baturage, Nsabimana Théogene yagize ati “Ibigo nderabuzima dufite ni bibiri, ariko byose biri kure. Ibaze gukora ibirometero birenga icumi uhetse umubyeyi uri kunda! Hari abagiye bagwa mu nzira da! No mu mwaka ushize hari uwo twajyanye tugerayo byarangiye, undi bamukuramo umwana wapfuye.”

Nyirandungutse Félicité yabwiye IGIHE ko abafite intege nke badashobora kubona ubuvuzi uko bikwiye bitewe n’urugendo rurerure.

Ati “Ntabwo tuzi impamvu ibi bitaro bidatangira gukora, turi gusenga ngo wenda Imana idufashe bitangire turuhuke urugendo. Tujya kwivuriza kure pe! Nkatwe dufite intege nke hari ubwo duhitamo kubireka.”

Sebukangaga Célestin niwe watsindiye isoko ryo kubaka iki kigo nderabuzima. Yavuze ko yahaye akarere inyandiko yishyuza ariko amezi umunani ashize atarishyurwa.

Ati “Akarere karankesheje. Natanze inyemezabwishyu nishyuza ariko amezi ashize agiye kuba umunani. Imashini zizamura amazi zimaze ibyumweru bitatu muri MAGERWA narabuze uko njya kuzizana.”

Uyu Rwiyemezamirimo wishyuza asaga miliyoni 70 Frw, avuga ko ikibazo cye cyageze ku rwego rw’Umuvunyi. Yemeza ko ahawe amafaranga nta kabuza iri vuriro ryahita ritangira kuko ubu atemerewe gufata ideni muri banki.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yemeza ko iri vuriro ryakabaye ryaratangiye gukora, gusa ngo hari ibyo Rwiyemezamirimo ataranoza.

Ati “Imicungire ya ririya soko yaje kuzamo ibibazo. Nk’uko mubizi iriya Centre de Sante yakabaye yaratangiye. Mu kuganira na Rwiyemezamirimo twaragoragoje kuko hari aho byageze tugiye gusesa isoko bitewe n’uko atakoraga ibyo asabwa, twaje gusesengura dusubira mu biganiro.”

Ramuli Janvier akomeza avuga ko Rwiyemezamirimo yishyuzaga amafaranga yose nyamara bikaba bihabanye n’ibiri mu masezerano. Yemeza ko bari mu biganiro ngo harebwe niba yahabwa amafaranga make.

Ati “Hari gusuzumwa niba yahabwa amafaranga make wenda atari yose nk’uko yari yabisabye. Dushingiye ku masezerano turi kureba niba twamuha amafaranga akajya gukura izo mashini muri MAGERWA.”

Ikigo nderabuzima cya Gacaca kizuzura gitwaye agaciro k’asaga miliyoni 600.

Rwiyemezamirimo avuga ko icyatumye atishyurwa ari uko yazanye imashini akarere kakazanga, akabona kuzana izo avuga ziheze muri MAGERWA.

Ikigo nderabuzima cya Gacaca cyari cyitezweho kuruhura abaturage bakora urugendo rurerure bajya kwivuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .