OMS yongereye imiti ibiri mishya ya kanseri ku rutonde rw’iy’ingenzi mu 2019

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Nyakanga 2019 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryongeye imiti mishya ku rutonde rw’imiti y’ingenzi mu 2019 buri gihugu kigomba kugira harimo ibiri mishya ya kanseri umuntu ashobora kunywa kuruta kuyiterwa mu nshinge.

OMS yatangaje ko iyo miti ari nivolumab na pembrolizumab, ifite igipimo kirenga 50% cyo kuvura kanseri y’uruhu izwi nka melanoma, ubusanzwe idakira.

Iri shami rivuga ko ‘imiti itanu ryongeye ku rutonde rw’imiti ari ingirakamaro mu kongera igipimo cyo kubaho binyuze mu kuvura kanseri y’uruhu (melanoma), iy’ibihaha, amaraso n’iy’ubugabo’.

Uru rutonde ni inyandiko ifasha ibihugu kumenya imiti n’ibikoresho byo mu rwego rw’ubuzima byemerewe gukoreshwa ku rwego rw’Isi kandi bihendutse.

Ibihugu birenga 150 bikoresha uru rutonde rwa OMS, ruriho imiti ibarirwa muri 460, rwiganjemo iyo abaturage bakeneye. Urutonde rushya rwongeweho imiti n’ibindi bikoresho 28 by’abantu bakuru, 23 by’abana n’uburyo bushya bw’imikoreshereze ku miti 26 isanzwe kuri urwo rutonde, hashingiwe ku mafaranga n’ingaruka z’ubuzima.

Izi ntonde ebyiri zatangajwe kuri uyu wa Gatatu zirareba kuri kanseri n’izindi ndwara zibangamiye urwego rw’ubuzima zitaye ku bisubizo bihamye, bigezweho, by’ibanze kandi bigera ku barwayi bose.

Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, avuga ko gushyira kuri uru rutonde imiti mishya harimo n’ifite ubushobozi bwisumbuye bwo kuvura kanseri, ari ubutumwa bukomeye bwuko buri wese yagera kuri iyi miti atari abifite gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza