Perezida Kagame yasabye ko hafatwa ingamba zikumira amavuta ahindura uruhu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ugushyingo 2018 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yasabye Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu kugira icyo zikora bwangu mu gukumira amavuta yangiza uruhu ‘agira ingaruka ku buzima bwa muntu kimwe n’ibindi’.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabikomojeho nyuma y’ibitekerezo byatanzwe n’abantu b’ingeri zinyuranye basaba ko aya mavuta n’ibindi bitukuza uruhu byakumirwa.

Uwitwa Fiona Kamikazi yanditse ati “Ndatekereza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge na Minisiteri y’Ubuzima bikwiye gutangira ubukangurambaga bukumira kwitukuza, ubukangurambaga bukomeye kuko biri gufata indi ntera.”

Undi witwa Maurice Kayisire yunzemo ati “Umugabo yabwiye umugore ati ariko wazabajije abandi bagore icyo bisiga. Kwitukuza ni ikibazo muri sosiyete, ntabwo ari ikibazo kireba abagore gusa.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge cyatangaje ko ubukangurambaga bwakozwe ariko ko ikibazo gikomeje gufata indi ntera ari nayo mpamvu bugikenewe kugira ngo abantu bahindure imyumvire.

Nyuma y’ibitekerezo bitandukanye Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, yanditse kuri Twitter asaba Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu gufata ingamba mu maguru mashya.

Ati “Ni bimwe mu bifite ingaruka mbi ku buzima. Birimo ikoreshwa ry’ibinyabutabire bibujijwe. Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu bakwiye kubihagurukira mu maguru mashya.”

Mu Rwanda amavuta arimo ubumara buhindura uruhu buzwi nka “Hydroquinone” yaraciwe gusa mu bice bitandukanye hari aho akigaragara.

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko aya mavuta agira ingaruka zitandukanye kuko guhindura uruhu birwangiza.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge, Philippe Nzaire, yigeze kubwira IGIHE ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira ko amavuta atukuza yinjira mu gihugu.

Ati “Ni ukubanza kubikumira duhereye ku mipaka, tukaba dufite na gahunda y’isuzuma mu masoko, aho acuruzwa mu buryo bwa magendu aho tuyasanze tukayaka abacuruzi mu rwego rwo kurengera abaguzi”.

Mu minsi ishize mu Mujyi wa Kigali mu bice cyane cyane bya Nyamirambo habaye umukwabu wo kurwanya ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge mu gikorwa cyari cyateguwe na Interpol, aho aya mavuta yari yarafatwaga.

Yaba abayacuruza n’abayisiga, bose ntibumva impamvu yaciwe mu gihugu.

Uwitwa Mukamana Aline waganiriye na IGIHE mu Ukwakira uyu mwaka yagize ati “Nk’abayisiga iyo bayabuze bituma uruhu rwabo rwangirika kuko umubiri wayamenyereye biba bisaba ko utayabura.”

Mu Rwanda amavuta yo kwisiga yemewe gucuruzwa ni atarengeje hydroquinone iri ku kigero cya 0,07%. Ni mu gihe hari n’afite iki kinyabutabire ku kigero cya 2% akigaragara ku masoko amwe n’amwe.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame kuri Twitter
Perezida Kagame yasabye Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu kugira icyo zikora bwangu mu gukumira amavuta yangiza uruhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza