Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abarwayi ba Covid-19 bamara umwanya munini babuze ibitotsi mu ijoro cyangwa bakabyuka kare cyane mu gitondo. Inyigo 250 zakorewe ku barenga ibihumbi 493 mu bihugu 49, zagaragaje ko 52% by’abarwaye Covid-19 bahura n’ibibazo byo kudasinzira.
Ibi ngo bibangamira cyane abarwayi kuko baba bakeneye kuruhuka. Indi nyigo yatangajwe mu kinyamakuru e-Clinical Medicine, yakorewe mu bihugu 56, hagati ya Kamena na Ugushyingo 2020, yagaragaje ko 80% by’ababajijwe bagize ibibazo byo kubura ibitotsi cyangwa gusinzira umwanya muto.
Kubura ibitotsi cyangwa kudasinzira uko bikwiye bituma umubiri w’umuntu utakaza imbaraga zo gukora ku munsi ukurikiyeho. Ibi kandi bituma umurwayi wa Covid-19 ananirwa no guhangana n’ubwandu kuko umubiri udakwirakwiza insoro zera zigira umumaro ukomeye mu kurema ubwirinzi bwica virusi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!