Abanywa imiti ntibayirangize n’abatayinywera igihe bararye bari menge

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 5 Ugushyingo 2018 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Hari amakosa abantu bakora ku miti by’umwihariko abayinywa ntibayirangiza, abayinywera ku masaha batandikiwe na muganga n’abandi bayibika ahantu hatabugenewe hashobora gutuma itakaza ubushobozi bwo kuvura.

Kubika imiti imwe n’imwe mu bushyuhe cyangwa mu bukonje bishobora kuyigiraho ingaruka zitandukanye. N’ubwo bimeze bityo ariko usanga mu ngo z’abantu bamwe na bamwe babika imiti uko biboneye benshi bakayibika nko mu tubati baba barashyize mu bwogero bikaba bishobora gutuma imiti itakaza ubushobozi bwo gukiza indwara.

Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru rwatangaje ko uburyo bwiza bwo kubika imiti ari ukuyibika mu kabati gato gasukuye kandi gafunze n’urufunguzo. Aka kabati ngo kagomba kuba kari ahantu hagera umwuka.

Hari imiti ikenera igihe kugira ngo ivure indwara. Urugero nk’imiti bashoreza mu mazuru ikenera nibura iminsi 15 kugira ngo itange umusaruro mu gihe imiti ivura guhangayika (depression) ikenera ibyumweru biri hagati ya bitatu na bine.

Muganga nakwandikira imiti ivura imwe muri izi ndwara zatanzweho urugero uzirinde kuyihagarika mbere y’igihe wandikiwe utabiherewe uburenganzira na muganga.

Kutanywera imiti ku gihe bituma indwara irushaho gukara

Ibinini 3, 4, 5, 10 cyangwa 15 ku munsi ? hari abantu bumva ko ari byinshi bakanywa bicye ku byo muganga yabandikiye kandi ntibibanywere igihe, nk’abantu baba barwaye ibicurane cyangwa kubabara mu nda bamwe banywa imiti mu gihe bagifite ububabare bukabije gusa bwagabanuka bagahita bayihagarika.

Ibi ngo bishobora gutuma ya ndwara irushaho gukara cyangwa se ikaba akarande, bikaba byanatuma muganga akwandikira imiti ifite ubukana kurusha iyo wari wandikiwe mbere.

Umuti wandikiwe na muganga kubera indwara runaka ugomba kuwunywa ku gihe wandikiwe kandi ukawurangiza mu rwego rwo kwirinda ko indwara wari urwaye irushaho gukara cyangwa ikaba yazana n’izindi utari usanzwe urwaye bitewe no gufata imiti nabi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza