Guverineri wa Rotary Club yashimye umushinga wo kubaka icumbi ry’abarwayi ba kanseri i Kanombe

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Kanama 2019 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gaherereyemo n’u Rwanda, Anna Kemajou Nkodia, yasuye umushinga wa Rotary Club Kigali-Virunga wo kubaka inzu mu Mujyi wa Kigali, izajya icumbikira abarwayi ba kanseri bazayivuriza mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Ni umushinga watekerejwe nyuma y’uko muri ibi bitaro biri i Kanombe hatangijwe Ikigo kivura Kanseri mu buryo bwo gukoresha imirasire (Radiotherapy).

Ku wa Gatatu, tariki 7 Kanama 2019, nibwo Guverineri Anna Kemajou yasuye ahari kubakwa iyi nzu mu Karere ka Gasabo aherekejwe n’abayobozi barimo Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette na Birungi Paul Masterjerb wigeze kuba Umuyobozi Wungirije Guverineri wa Rotary District 9150.

Perezida wa Rotary Club Kigali-Virunga, Ingabire Jenipher, yavuze ko iri cumbi rigiye kubakwa rizajya ricumbikira abarwayi ku buntu ariko ibindi nkenerwa nk’amafunguro bakabyishakira.

Rizajya ryakira nibura abagera kuri 30 ku munsi ariko bazajya biyongera bitewe n’uko rizagenda ryagurwa.

Iri cumbi riri kubakwa imbere y’Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya kiri mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Aho riherereye ni ku butaka bwatanzwe n’ubuyobozi bw’akarere aho byitezweho ko Rotary Club Kigali-Virunga izakora imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere kizatwara asaga miliyoni 30 Frw.

Ingabire avuga ko “Uyu ni umwe mu mishinga ijyanye n’igenamigambi ry’uyu mwaka wa 2019/2020, uzarangira muri Nyakanga 2020. Kuri ubu hamaze gukusanywa agera kuri miliyoni 20 Frw zo gukoresha mu mirimo yo kubaka aya macumbi.’’

Guverineri Anna Kemajou yashimye uyu mushinga avuga ko uri mu igize intego za Rotary International zo kurwanya ubujiji n’ubukene, kwegereza ubuvuzi kuri bose, kunoza imitangire y’amazi meza, kurwanya ibyorezo nko guhashya indwara y’imbasa no gufasha abababaye.

Yakomeje ati “Uyu mushinga wo gucumbikira abaje kurwaza abarwayi ba Kanseri, ni umushinga mwiza cyane kuko uzafasha abarwaza kubona aho barara kugira ngo bakomeze kwita kubo baje kurwaza.”

“Inama nabahaye ni ugukomeza gushaka abaterankunga n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo uyu mushinga ubashe gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba nk’uko babyiyemeje.”

Guverineri Anna Kemajou uri mu ruzinduko mu Rwanda azasura ibikorwa bitandukanye anahure n’abanyamuryango ba Rotary Clubs zo mu Rwanda (hari esheshatu zirimo iya Kigali Mont Jali, Musanze, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Gasabo n’iya Butare) mu birori by’ubusabane.

Guverineri Anna Kemajou yashimye umushinga wo kubaka icumbi rizajya ricumbikira abarwayi ba kanseri ku buntu
Guverineri Anna Kemajou (iburyo), Rugera Jeannette umuhagarariye mu Rwanda na Birungi Paul Masterjerb wigeze kuba Umuyobozi Wungirije Guverineri wa Rotary District 9150
Guverineri Anna Kemajou n'abayobozi batandukanye muri Rotary Club mu Rwanda basuye ahagiye kubakwa ikigo kizacumbikira abaje kwivuza kanseri i Kanombe
Ahazubakwa ikigo gicumbikira abaje kwivuza kanseri mu Bitaro bya Kanombe ni ubutaka Akarere ka Gasabo kakoreragamo ibindi bikorwa

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza