Havumbuwe uburyo bworoshye bwo gupima SIDA n’ibicurane hifashishijwe telefone

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ugushyingo 2018 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bo muri Kaminuza y’ikoranabuhanga ya Eindhoven mu Buholandi bavumbuye uburyo bworoshye bwo gupima indwara zandura zirimo virusi itera SIDA n’ibicurane hifashishijwe telefone.

Aba bashakashatsi bafatanyije n’abo muri Kaminuza ya Keio mu Buyapani, bavumbuye uburyo hamenyekana indwara yandura umuntu arwaye hifashishijwe amaraso ye, uruparuro na camera ya telefone.

Hakoreshwa urupapuro rwihariye rubonerana, rwifitemo ubushobozi bwo guhinduranya amabara iyo ruhuye n’amaraso y’umuntu.

Iyo rushyizweho amaraso y’urwaye, igice cyo munsi ruhinduka ubururu, nyuma y’akanya gato rukaza guhinduka icyatsi bisobanuye ko mu mubiri harimo virusi y’indwara runaka.

Iyo mu mubiri w’umuntu harimo indwara zitandukanye, urwo rupapuro rukomeza kwerekena ibara ry’ubururu.

Umushakashatsi mu ishami ry’ibinyabuzima muri Kaminuza ya Eindhoven, Prof Maarten Merkx, yavuze ko umuganga bimusaba iminota 20 kugira go abone igisubizo cy’amaraso y’umurwayi yapimye.

Ibyo bikorwa hifashishijwe camera ya telefone itungwa kuri ya maraso, ikaza kwerekana by’umwihariko indwara uwapimwe afite.

Prof yavuze ko iyo amaraso amaze gushyirwa ku rupapuro, igice cyo munsi y’urupapuro kigaragaza ibara runaka, risobanura niba umuntu arwaye cyangwa atarwaye.

Amabara agaragara ni ubururu n’icyatsi. Uko urupapuro rurushaho kwerekana ibara ry’ubururu, biba bivuze ko abasirikare mu mubiri bahagurutse, byumvikana ko harimo ikibazo.

The East African yanditse ko abashakashatsi bavuze ko icyiza cy’ubwo buryo bushya ari uko budahenze kandi budatwara umwanya.

Bavuze ko ari uburyo bwiza bwakwifashishwa n’abaganga batuye mu bice bya kure ahatari iterambere ryihuse ryo gusuzuma indwara zandura.

Ubu buryo bwifashisha telefone ngo hamenyekane indwara umuntu arwaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza