Ababonye ubu bwoko butamenyerewe bw’imitezi bavuga ko burimo gukwira kubera bamwe mu bakora akazi k’uburaya, bafata ibinini bya buri munsi birinda kwandura SIDA, bibwira ko bibarinda no kwandura indwara zo mu mibonano mpuzabitsina bityo ntibaganire ku gukoresha agakingirizo.
BBC yanditse ko abakora akazi k’uburaya barenga 350 bagaragaweho imitezi ikabije mu ivuriro rimwe i Nairobi nibo bakoreweho ubushakashatsi.
Bitatu bya kane byabo bemeje ko bakoze imibonano idakingiye n’abakiliya babo – kuko bituma bishyura menshi. Bamwe muri bo bavuze ko baryamanye n’abakiliya nibura 29 mu byumweru bibiri.
Abashakashatsi ubu barasaba leta gukangurira abantu kwisuzumisha iyi mitezi kugira ngo hamenyekane uko iyi ndwara ihagaze muri Kenya yose.
Imitezi (Gonorrhoea) ni imwe mu ndwara ziboneka cyane zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku isi. Buri mwaka ku isi haboneka abayirwaye bagera kuri miliyoni 80.
Imitezi ni indwara iterwa n’agakoko ka bacteria kitwa Neisseria gonorrhoeae, ikwirakwira mu mibonano idakingiye mu gitsina cy’umugore, mu kanwa cyangwa mu kibuno.
Ku bayandura, umwe ku 10 ku bagabo barongora abagore, no hejuru ya 3/4 ku bagore, abagabo b’abatinganyi, ntibagaragaza ibimenyetso ku buryo bworoshye. Ibimenyetso byayo bibamo ururenda rw’icyatsi cyangwa umuhondo ruva mu gitsina, uburibwe mugihe unyara, no kuva amaraso hagati y’imihango.
Imitezi itavuwe ishobora gutera ubugumba, indwara z’urwungano rw’inkari ndetse ishobora kwanduzwa umwana igihe akiri mu nda ya nyina utwite
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!