00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Nairobi hagaragaye imitezi idasanzwe itumva imiti

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Mutarama 2023 saa 06:36
Yasuwe :

Abashakashatsi bo mu kigo Kenya Medical Research Institute (Kemri) bavuga ko babonye ubwoko bushya bw’imitezi (Gonorrhoea) budahangarwa n’imiti isanzwe ya antibiotics, kandi burimo gukwirakwira mu murwa mukuru Nairobi, cyane cyane mu bagore bigurisha.

Ababonye ubu bwoko butamenyerewe bw’imitezi bavuga ko burimo gukwira kubera bamwe mu bakora akazi k’uburaya, bafata ibinini bya buri munsi birinda kwandura SIDA, bibwira ko bibarinda no kwandura indwara zo mu mibonano mpuzabitsina bityo ntibaganire ku gukoresha agakingirizo.

BBC yanditse ko abakora akazi k’uburaya barenga 350 bagaragaweho imitezi ikabije mu ivuriro rimwe i Nairobi nibo bakoreweho ubushakashatsi.

Bitatu bya kane byabo bemeje ko bakoze imibonano idakingiye n’abakiliya babo – kuko bituma bishyura menshi. Bamwe muri bo bavuze ko baryamanye n’abakiliya nibura 29 mu byumweru bibiri.

Abashakashatsi ubu barasaba leta gukangurira abantu kwisuzumisha iyi mitezi kugira ngo hamenyekane uko iyi ndwara ihagaze muri Kenya yose.

Imitezi (Gonorrhoea) ni imwe mu ndwara ziboneka cyane zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku isi. Buri mwaka ku isi haboneka abayirwaye bagera kuri miliyoni 80.

Imitezi ni indwara iterwa n’agakoko ka bacteria kitwa Neisseria gonorrhoeae, ikwirakwira mu mibonano idakingiye mu gitsina cy’umugore, mu kanwa cyangwa mu kibuno.

Ku bayandura, umwe ku 10 ku bagabo barongora abagore, no hejuru ya 3/4 ku bagore, abagabo b’abatinganyi, ntibagaragaza ibimenyetso ku buryo bworoshye. Ibimenyetso byayo bibamo ururenda rw’icyatsi cyangwa umuhondo ruva mu gitsina, uburibwe mugihe unyara, no kuva amaraso hagati y’imihango.

Imitezi itavuwe ishobora gutera ubugumba, indwara z’urwungano rw’inkari ndetse ishobora kwanduzwa umwana igihe akiri mu nda ya nyina utwite


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .