00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri Takotsubo, indwara ishingiye ku ihungabana ry’amarangamutima ya muntu

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 11 Mutarama 2023 saa 08:55
Yasuwe :

Takotsubo cardiomyopathy cyangwa Stress Cardiomyopathy, ni indwara yibasira abantu, nyuma yo kugira ibikomere bidasanzwe byo ku mutima.

Iyi ndwara ishobora kwibasira abantu bafite uburwayi buhungabanya amarangamutima yabo burimo n’ubushobora gutuma babagwa. Bishobora kuba ku wakoze impanuka ikomeye cyane, uwapfushije umuntu yakundaga cyane, n’uwananiwe kwakira ko yatandukanye n’uwo yakundaga.

Urubuga rwa Europian Heart Journal rugaragaza ko indwara ya Takotsubo cardiomyopathy yahawe iri zina bwa mbere mu gihugu cy’u Buyapani mu 1991, nyuma yo kuvumburwa n’umushakashatsi witwa Dr Hikaru Sato.

Ufite ubu burwayi arangwa no gutangira kumva ababara mu gatuza, kugorwa no guhumeka ndetse no kuba yarwara umutima ukaba wanahagarara bikamuviramo urupfu.

Dr Hikaru Sato yanagaragaje ko ubu burwayi buza nk’ikimenyetso cy’umuhangayiko ukabije, bukibasira abagore bageze muza bukuru.

Gusa ubushakashatsi bwa vuba bugaragaza ko Takotsubo cardiomyopathy ikunze kwibasira n’abagore cyangwa abakobwa bari mu myaka 20, ariko cyane cyane abigeze kugira ibibazo by’uburwayi bw’umutima.

Takotsubo cardiomyopathy yibasira abantu bamaranye iminsi umuhangayiko n’agahinda gakabije, uyirwaye akarangwa no kubira ibyuya mu buryo budasanzwe, kubabara mu gatuza, gutera k’umutima kudasanzwe no kugira ibizungera.

Nta buryo buhari bw’umwihariko mu kuyivura. Uyirwaye yitabwaho nk’umurwayi w’umutima, ndetse aba afite amahirwe yo kuyikira uko ka gahinda n’umuhangayiko bigenda bishira muri we.

Uwananiwe kwakira ko yapfushije uwo yakundaga, ashobora kwibasirwa n'indwara ya Stress Cardiomyopathy ikaba yanamuhitana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .