00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri FFI, indwara itera kubura ibitotsi burundu kugeza umuntu apfuye

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 07:57
Yasuwe :

Fatal Familial Insomnia, ni indwara yo gutakaza ubushobozi kw’imyakura, ibitera uyirwaye kubura ibitotsi ntagoheke n’umunota n’umwe, akibasirwa no kujya muri koma kugeza yishwe n’umunaniro ukabije.

Iyi ndwara igaragara gake, ubushakashatsi bukagaragaza ko ikwirakwira bigizwemo uruhare n’uruhererekane rw’imiryango.

FFI iterwa n’ihinduka ry’agace gatanga amabwiriza yo gukora protein iba mu bwonko, Prion Protein(PrP), iri hinduka rigatera kwangirika kw’agace ko ku bwonko kitwa Thalamus.

BM Journal igaragaza ko iyi ndwara yibasira abantu bari hagati y’imyaka 32 na 62.

Igitabo cyitwa ‘The Family that Couldn’t Sleep’ cyanditswe n’umuhanga muri siyansi akaba n’umushakashatsi, D.T. Max, kigasohoka ku wa 5 Nzeri 2006, kigaragaramo inkuru y’umuryango wo mu Butaliyani wari waribasiwe n’iyi ndwara kugeza upfuye wose.

Aganira na radio ikorera i Washington yitwa NPR, muri 2007 Max yavuze ko FFI ari indwara iriho nubwo idakunze kuvugwa.

Ati ‘‘Ni ukuri Fatal Familia Insomnia ni indwara ikururuka ikaba uruhererekane mu muryango, irangwa no kubura ibitotsi burundu.’’

Max avuga ku nkuru y’uwo muryango wibasiwe na FFI, yavuze ko ibintu byinshi byawubayeho kugeza wose upfuye.

Abari bawugize bapfuye bageze ku rwego imibiri yabo inanirwa kwigenzura mu gihe bakeneraga kujya mu bwiherero, gukora imibonano mpuzabitsina, guhumeka, gutera k’umutima ndetse n’igogorwa ry’ibyo baryaga, ibyaje kubageza ku rupfu.

Uyirwaye ntagira ikibazo cyo kubura ibitotsi gusa, kuko anarwara Alzheimer, indwara ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kwibuka cyangwa gutekereza neza.

Nta muti uhari wo kuvura uwarwaye Fatal Familial Insomnia, gusa hari ubufasha bw’umwanya muto ashobora guhabwa na muganga.

Ufite iyi ndwara aba ashobora kubaho hagati y’amezi 7 kugeza ku myaka 3, uhereye igihe aba yatangiye kugaragaza ibimenyetso byayo, dore ko mu minsi ya mbere umuntu abanza kugira ngo ni ukubura ibitotsi bisanzwe, nyuma icyo kibazo kigakura.

Uyirwaye agaragaza ibimenyetso birimo umuvuduko w’amaraso uri hejuru, kubira ibyuya byinshi no kutabasha kugenzura igipimo cy’ubushyuhe bw’umubiri.

Ubwo yavugaga ku gitabo cye ‘The Family that Couldn’t Sleep’ muri 2006, D.T. Max yatangaje ko mu bushakashatsi we n’itsinda yari ayoboye bakoze, bwagaragaje bari bazi imiryango 40 yibasiwe n’iyo ndwara, gusa bagateganya ko ku isi yose muri icyo gihe FFI yari yaribasiye imiryango 200, nayo ishobora kuyikwirakwiza bitewe n’uko yakomezaga kwaguka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .