Inzobere z’Abahinde mu kuvura indwara z’ubwonko na kanseri zigiye kuza kuvura Abanyarwanda

Yanditswe na Ange de la victoire
Kuya 19 Mata 2018 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda bakeneraga kujya kwisuzumishiriza mu mahanga, inzobere z’abahinde mu kuvura indwara zifata ubwonko na kanseri zigiye kubasanga mu Rwanda.

Aba baganga bavuye mu bitaro bya mbere bifatwa nk’ibikomeye ku mugabane wa Aziya bizwi nka Apollo Hospitals bifite amashami menshi mu Buhinde, bazaba bari mu Rwanda kuva tariki 21 kugeza kuwa 22 Mata 2018.

N’igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’Ikigo Super Med gifasha Abanyarwanda kujya kwivuriza mu mahanga.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe imibanire muri Super Med, Rutungura Jeff, yavuze ko ari igikorwa cyakozwe mu rwego rwo korohereza abiganjemo abo kwa muganga babuze indwara, ariko bakaba batakoroherwa no kujya kwisuzumisha mu mahanga.

Ati “ Hari igihe usanga umuntu ajya kwa muganga buri gihe ariko yarabuze indwara arwaye, twaravuze duti uwumva bimeze gutya yaza kuko ni abaganga b’inzobere banabifitemo uburambe. Ntabwo umuntu yashobora kujya ajya mu mahanga kwisuzumisha, burya n’ugenda agenda azi indwara akeneye kwivuza.”

Yakomeje avuga ko iki ari igikorwa gisanzwe kibaho, aho baza bagasuzuma abantu ufite indwara ikomeye ikeneye ko ajya hanze agatangira gufashwa kubona ibyangombwa, gushakirwa umuganga uzamuvura, ndetse n’aho azacumbika igihe azaba ari kwivuza.

Uretse kuza gusuzuma no kuvura abafite uburwayi burimo na kanseri, aba baganga barimo Dr. Sunil Kutty inzobere mu kubaga ibice bito bito byo mu bwonko baranateganya guha amahugurwa Abanyarwanda bujyanye n’ubuvuzi bw’ibanze bw’izi ndwara.

Iki gikorwa kizabera mu ivuriro rya ’La confiance Clinic’, riherereye Kimironko mu gikari cya banki ya KCB. Gusuzuma no kuvura bizajya bitangira saa mbili za mu gitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ushaka kwivuza yitwaza amafaranga 10000Frw yo kwisuzumisha, k’uwivurije ahandi akazitwaza impapuro zo kwa muganga.

Ikigo Super Med gifasha abantu bifuza kujya kwivuriza mu mahanga binyuze mu kubashakira ibyangombwa mu buryo bwihuse, kubabonera indege zibatwara, abaganga bazabitaho nibagerayo, aho bazacumbika ndetse n’igihe bagarutse bagakomeza kubafasha gukomeza gukurikiranwa na muganga bari mu gihugu.

Ku bindi bisobanuro wabariza kuri La Confiance Clinic Kimironko cyangwa ukagera ku biro bya Super Med biherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako yo kwa Ndamage, umuryango wa gatanu ku igorofa ya mbere; ushobora no guhamagara kuri nimero 0781277224 cyangwa 0788772070.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza