Inzobere z’Abanyamerika zavuye Abanyarwanda 16 bari barazonzwe n’indwara z’umutima

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 Werurwe 2018 saa 03:26
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda 16 bari bararwaye indwara z’umutima zikeneye kubagwa, bavuriwe ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal n’itsinda ry’inzobere z’abaganga bavura indwara z’umutima zo muri Amerika (Team Heart), mu gihe cy’iminsi irindwi gusa.

Iki gikorwa cyatangiye ku wa 26 Gashyantare kugera ku 6 Werurwe 2018, Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal na Team Heart.

Aba barwayi babazwe bavuga ko bishimiye icyo gikorwa kuko bari bamaze igihe mu bubabare nk’uko Nyiracyeza Perine w’imyaka 36 ukomoka mu karere ka Musanze yabivuze.

Yagize ati “Uburwayi bwaramfashe sinabimenya imyaka ibiri irashira, ntangira kwivuza nyuma y’imyaka itanu, nibwo bambwiye ko ari umutima ndwaye, bakajya bampa gahunda yo kubagwa ariko ntibabikore ariko gihe cyarageze banzana hano. Ku wa Mbere nibwo nabonanye n’abaganga baramvura, ubu ndabashimira kuko bangiriye neza, sinari nkibasha kugenda. Narakororaga ngacira amaraso. Ntacyo nakoraga mu rugo ariko ubu ndi guhumeka neza.”

Mukanzayirambaho Christine w’imyaka 16 ukomoka mu Karere ka Ngoma, amaze imyaka ibiri atiga kubera kurwara umutima.

Yagize ati “Hashize imyaka itatu mvurwa ariko uburwayi babubonye mu myaka ibiri ishize. Batarambaga, nagiraga ikibazo naba ngiye ku ishuri n’abandi banyeshuri nkikubita hasi ntazi igihe byabereye, nkava amaraso mu mazuru, mu matwi no mu kanwa bakagira ubwoba ngo ni igicuri ariko banjyanye kwa muganga basanga ni umutima. Ubu ndahumeka neza nta kibazo, umutima utera neza barakoze ndabashimira bankoreye igikorwa kizima.”

Inzobere y’umuganga w’indwara z’umutima w’Ibitaro bya Faisal, Dr Ruhamya Nathan, yavuze ko ari inshuro ya 11 izo nzobere z’abaganga b’Abanyamerika zije mu Rwanda mu gikorwa nk’iki, zikaba zimaze kubaga abarwayi basaga 164 kandi ko byabagabanyirije umutwaro w’ibisabwa kugira ngo umurwayi ajye kuvurirwa hanze. Iri tsinda kandi ryananahuguye abaganga b’Ibitaro bya Faisal basaga 40 mu gihe cy’iminsi itatu ku buryo butandukanye bwo kwita ku murwayo w’umutima.

Kugira ngo umurwayi ajye kuvurirwa hanze, bisaba amafaranga asaga miliyoni 25Frw harimo itike, icumbi bye n’umurwaza n’ibindi. Iyo izo nzobere zaje mu Rwanda zikabavurira kuri mituweli , Leta ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima n’ikigo cy’ubwitegenyirize bishyura asaga miliyoni ebyiri n’igice kuri buri murwayi hakiyongeraho n’andi atangwa n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ibikorwa by’ubuvuzi bigende neza.

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Faisal, Dr Joaquin Bielsa, avuga ko bifite intego yo kuba icyitegererezo mu gutanga ubuvuzi bw’indwara z’umutima binyuze mu kwakira amatsinda yose y’abawuvura baje gufasha abarwayi mu Rwanda.

Umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze Team Heart, Morton R. Bolman, yavuze ko izakomeza gukorana na Minisiteri y’Ubuzima mu kwita no guha ubufasha n’ubuvuzi abarwayi b’indwara z’umutima.

Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi bw’indwara z’umutima mu Ishami ry’indwara zitandura muri RBC, Dr Ntaganda Evariste, akangurira abanyarwanda kwipimisha bakamenya uko bahagaze no kwirinda ibintu byashyira mu kaga ubuzima bwabo birinda kunywa inzoga n’itabi byinshi, bitabira gukora Siporo n’ibindi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gitangaza ko mu Rwanda hari abarwayi basaga 390 b’indwara z’umutima ku buryo bukomeye bakeneye kubagwa, barimo abana 107 n’abakuru 283.

Bamwe mu barwayi 16 bavuwe mu gihe cy'icyumweru kimwe
Mukanzayirambaho Christine w'imyaka 16 na we ari mu bavuwe indwara z'umutima
Inzobere y’umuganga w’indwara z’umutima w’Ibitaro bya Faisal, Dr Ruhamya Nathan
Nyiracyeza Perine w’imyaka 36 ukomoka mu Karere ka Musanze yavuye indwara z'umutima
Umuyobozi akaba n’umwe mu bashinze Team Heart, Morton R. Bolman, yavuze ko izakomeza gukorana na Minisiteri y’ubuzima mu kwita no guha ubufasha n’ubuvuzi abarwayo b’indwara z’umutima
Umuyobozi mukuru wungirije wa Faisal, Dr Emmanuel Nkusi
Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi bw'indwara z'umutima mu Ishami ry'indwara zitandura muri RBC, Dr Ntaganda Evariste, akangurira abanyarwanda kwipimisha bakamenya uko bahagaze no kwirinda ibintu byashyira mu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza