Mu Rwanda hagiye gutangizwa ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko zirwaye

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 9 Werurwe 2018 saa 10:05
Yasuwe :
1 0

Ikigo ‘Afrika Healthcare Network Rwanda’ kizobereye mu buvuzi bw’impyiko, cyatangaje ko nta gihindutse, bitarenze uyu mwaka, kizatangiza ibikorwa byo gusimbuza impyiko irwaye inzima mu gihe ababikeneraga boherezwaga mu Buhinde.

Ku wa 8 Werurwe, Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’icyo kigo bahurije hamwe ibikorwa byo gusuzuma no gutanga ubujyanama ku ndwara y’impyiko ku bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.

Ni igikorwa cyabaye uruhurirane n’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore n’uw’impyiko ku Isi yose wanahawe insanganyamatsiko igira iti "Impyiko n’Ubuzima bw’Umugore: uruhare rwe, agaciro n’ubushobozi bumukwiye."

Inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umubiri harimo n’izifata impyiko, Dr. Joseph Ntarindwa, yatangarije IGIHE ko Africa Healthcare Network yitegura kujya itera impyiko nzima ku murwayi ukuwemo irwaye bitarenze uyu mwaka.

Yagize ati “Ubusanzwe ikibazo twari dufite mu buvuzi bw’impyiko harimo no gusimbuza inzima izirwaye, kwari ukubona Laboratwari iri ku rwego ruhanitse yabafasha mu gukora ibizamini bya ngombwa ku burwayi bw’impyiko. Ibiri amahire ubu iki Kigo gikorana bya hafi na Lancet Laboratories ikorera i Remera izobereye mu gupima ibizamini by’amoko yose, yanagize uruhare muri iki gikorwa turimo.”

Dr Ntarindwa yemeje ko ubufatanye n’icyo kigo buzatuma ubuvuzi bw’impyiko bukomeza gutera imbere.

Yakomeje avuga ko ubuvuzi bw’impyiko buherutse kwagurirwa mu Bitaro bya Rubavu na Gihundwe, bikazakomereza mu Bitaro bya Kibungo.

Dr Ntarindwa agira abantu inama ko mu kwirinda indwara z’impyiko harimo no gukora imyitozo ngororamubiri iminota 10 ku munsi. Icyo gihe gisabwa ni nacyo cyatumye hasuzumwa abakozi ba RRA.

Yagize ati "Twatekereje ku bantu bakora imirimo ibasaba kwicara umwanya munini, kenshi bashobora kuba banakoresha imodoka mu ngendo zabo, bityo ntibabone ya minota isabwa yo gukora imyitozo y’umubiri, biri mu biteza indwara zerekeza ku mpyiko.”

Ku bantu basaga 500 bipimishije, 5% basanzwe bafite ibimenyetso biganisha ku burwayi bw’impyiko, banasabwa kwegera ivuriro ngo ribafashe.

Ku isi habarurwa abagore miliyoni 195 bagendana uburwayi bw’impyiko kandi zigahitanamo abasaga ibihumbi 600 buri mwaka.

Abakozi ba RRA basuzumwe indwara z'impyiko
Abakozi ba RRA bagera kuri 500 bipimishije indwara z'impyiko
Dr. Joseph Ntarindwa, inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umubiri harimo n’izifata impyiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza