Umusanzu wa Fred Hollows Foundation mu guhangana n’indwara z’amaso zishegesha abagore benshi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 Werurwe 2018 saa 04:33
Yasuwe :
3 3

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bwerekanye ko abagore bagize umubare munini w’abafite ikibazo cy’ubuhumyi n’izindi ndwara z’amaso bifitanye isano.

Mu barenga miliyoni 253 bafite ibibazo byo kutabona neza ku Isi, miliyoni 36 ni impumyi, abagera kuri miliyoni 217 ntibareba neza. Abafite ubumuga bwo kutabona bagera kuri 81% ku Isi, bari hejuru y’imyaka 50 kandi benshi babuterwa n’indwara karande zifata amaso mu gihe 80% byabwo bishobora kwirindwa no kuvurwa.

Iyi ndwara yibasira abagore ndetse bagorwa no kuyivuza kuko ifitwe n’abagera kuri 55% biganjemo abatuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Abagore bagira ibyago byo guhuma byikubye inshuro 1.3 ugereranyije n’abagabo kandi bane muri batanu baba bashobora kwivuza bagakira.

OMS ivuga ko hatagize igikorwa mu 2050, abafite iki kibazo bashobora kuzaba bikubye inshuro eshatu.

Mu rugamba rwo guhangana nacyo, Umuryango Fred Hollows Foundation, ufite inkomoko muri Australia ukorera mu bihugu 25 ku Isi birimo n’u Rwanda, watanze umusanzu mu kongera ubumenyi bw’abakora mu buvuzi.

Fred Hollows Foundation yashyize imbaraga mu bikorwa bijyanye n’ubuvuzi bw’amaso no gutanga ubufasha bujyanye no gukumira ubuhumyi n’izindi ndwara bifitanye isano.

Mu Rwanda yatangiye ikorera mu yahoze ari Gisenyi ariko igenda yagura imikorere no mu bindi bice by’igihugu.

Uruhare rwa Fred Hollows mu buvuzi bw’amaso mu Rwanda

Umuyobozi wa Fred Hollows Foundation mu Rwanda no mu Burundi, Nzeyimana Pierre, yabwiye IGIHE ko bakora ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya ubuhumyi.

Yagize ati “Hari ibikorwa binyuranye bigamije kurwanya ubuhumyi birimo kubaka ubushobozi mu bijyanye no kuvura amaso bikajyana no guhugura abaganga. Buri mwaka Abanyarwanda babiri cyangwa batatu bahabwa amahirwe yo kwiga ubuvuzi bwihariye bw’amaso muri Tanzania ariko uyu mwaka twatangiye kubafasha kwigira mu Rwanda. Ubu uyu mwaka hari batatu bari kwiga.”

Uyu muryango hari abaganga batatu b’inzobere wishyuriraga buruse zo kwiga kuvura amaso mu 2017, umwe yararangije ahabwa akazi na Minisiteri y’Ubuzima. Muri uyu mwaka hari abandi Banyarwanda babiri bazasoza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu buvuzi bw’amaso (Ophthalmology).

Abanyeshuri bane batangiye Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Rwanda mu Kigo gihugura Inzobere mu Kuvura amaso, Rwanda International Institute of Ophthalmology (RIIO). Hari icyiciro cyo hagati (Midlevel Cadres ‘Ophthalmic Clinical Officers’-OCOs) nacyo utera inkunga mu Ishami ry’Ubuvuzi bw’Amaso.

Fred Hollows Foundation yizeye ko umubare w’abavura amaso uzakomeza kwiyongera aho uyu mwaka abagera kuri 20 bazasoza icyiciro cya mbere cya Kaminuza.

Umuyobozi wa Fred Hollows Foundation mu Rwanda no mu Burundi, Nzeyimana Pierre, yavuze ko bashishikajwe no gukomeza gukorana n’abaturage mu kubumvisha ko bakwiye kwivuza amaso

Nkurunziza yavuze ko bikwiriye ko abantu by’umwihariko abagore bibasira cyane n’izi ndwara bakwiye kwisuzumisha no kwivuza kuko hari abatabona umwanya bitewe n’imirimo, ubushobozi buke nyamara bifite ingaruka ku iterambere ry’umuryango.

Yagize ati “Tuzi ko kutabona neza n’ubuhumyi bitagira ingaruka ku bagore gusa ahubwo zigera no ku miryango yabo. Kugira ngo tugere ku ntego z’iterambere rirambye, tugomba gukuraho imbogamizi zose zituma abagore n’abakobwa badahabwa ubuvuzi bw’amaso.”

Yakomeje avuga ko Fred Hollows Foundation ishishikajwe no gukomeza gukorana n’abaturage mu kubumvisha ko bakwiye kwivuza amaso kandi ko hari imishinga yatangije irimo ibikorwa byo guhugura abagore n’abakobwa n’ibindi byiciro ku buryo bwo kuvura amaso.

Indwara y’ubuhumyi ikunze kwibasira abantu bari hejuru y’imyaka 50, ituruka ku kibazo cy’uko ikirahure cy’ijisho kiba cyahumye, bigatuma umuntu agenda abona ibintu by’ibihu.

Ikunze gushamikira ku ndwara z’amaso zirimo ishaza n’iyitwa “Glaucoma” ariko kwa muganga barazivura ako karahure bakagasimbuza akandi.

Abenshi mu bafite indwara z’amaso ntibababara ku buryo byatuma bajya kuzivuza ari nayo mpamvu biba byiza ko kwisuzumisha byibuze inshuro imwe mu mwaka ku bantu bari hejuru y’imyaka 50.

Fred Hollows Foundation yafashije abantu 23,254 kwivuza amaso mu bitaro bigera kuri 14 bikorana nayo naho abandi 636 babagwa ishaza. Uyu muryango udaharanira inyungu watangirijwe muri Australia mu 1992, washinzwe n’umuganga w’inzobere mu kuvura amaso witwa Frederick Cossom Hollows.

Ndererimana Eliane ushinzwe gukurikirana imishinga ya Fred Hollows Foundation mu Rwanda no mu Burundi
Umuryango wa Fred Hollows Foundation utanga ubufasha mu bijyanye no kuvura indwara z'amaso

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza