Impamvu Umwami Ruganzu Bwimba yetegetse ko Abasinga batazasubira ku ngoma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Mutarama 2019 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Mu gihe cy’abami b’u Rwanda, bagiye baca amateka akomeye, akubahirizwa mu bihe byose, akaba uruhererekane n’umuziro mu Banyarwanda kugeza ku ndunduro y’ingoma ya cyami

Nk’uko tubikesha igitabo “Intwari z’Imbanza, zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro” cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, tugiye kubatekerereza iteka ryaciwe n’umwami Ruganzu I Bwimba watwaye u Rwanda ahasaga mu 1312 kugeza mu wa 1345, rikaba kimomo mu Rwanda hose, rigahirika imyaka isaga 600 ricyubahirizwa.

Mu iyima rya Bwimba, yasanze ibihugu by’ibituranyi by’u Rwanda byose bifite akayihahiho ko gutera u Rwanda kubera ishyari byari birufitiye nk’igihugu cyahanzwe nyuma yabyo, ariko kikaba cyibarusha umuvuduko mu iterambere na gahunda ihamye yo kucyubaka no kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

Ruganzu Bwimba yabibonye kare atangira gutekereza uburyo bwo kubatanga kubatera. Ibyo bihugu byahoraga birekereje ngo birebe aho ubushotoranyi bwaturuka, ubundi rwambikane.

Muri icyo kibariro, u Bugesera bwaje kumvikana n’u Rwanda, bagirana amasezerano yo gudaterana, i Gisaka cyo kirabyanga, gishaka kwigarurira u Rwanda rw’Abanyiginya.

Icyo gihe Kimenyi I Musaya umwami w’i Gisaka yize ubucakura bwo kurongora mushiki wa Ruganzu witwaga Nyiramateke Robwa mu rwego rwo kwiyenza ku Rwanda uwo mugambi akaba yarawutangiye ku ngoma ya Nsoro Samukondo se wa Bwimba ariko baramumwima.

Mbere y’uko Samukondo atanga yihanangirije Bwimba wamuzunguye ku ngoma ko atazashyingira umwami w’i Gisaka.

Mu iyima rya Bwimba, Kimenyi Musaya yasubukuye umugambi we wari warapfubye wo gushaka mu Banyiginya, Umwami Ruganzu Bwimba n’abajyanama be barabirwanyije cyane, ariko Umugabekazi Nyakanga na mubyara we Nkurukumbi barabyemeza ngo ibyiza n’uko banywana n’i Gisaka kugira ngo kitazabatera kuko cyabarushaga amaboko.

Bwimba yaje kumvikana na mushiki we Nyiramateke Robwa, kutazabyarana n’umwami w’i Gisaka umwana w’umuhungu kugira ngo atazatera u Rwanda, ndetse biza kugera aho yemeza ko nasama inda ye aziyahura.

Igihe cyarageze Nyiramateke Robwa ashyingirwa mu Gisaka, asama inda ya Kimenyi ariko ntiyabihisha musaza we, nuko Bwimba na we yihutira gushaka umutabazi w’Umucengeri uzapfa mbere ya Nyiramateke Robwa, indagu zerera Nkurukumbi, mubyara w’Umugabekazi Nyakanga.

Kubera ubwoba, Nkurukumbi yaranze ahubwo yituga amatugunguru mu kibuno avuga ko arwaye (ngo yazanye amagara) adashobora gutabarira igihugu afite imiziro, ariko Bwimba ntiyanyurwa n’ubwo bucakura bwa Nkurukumbi aramubwira ati “Niba ufite imiziro, nibyo byiza nyine, maze ukagenda ukanduza inka zabo nazo zikarwara indwara urwaye. Ko batadukunda se’’. Nkurukumbi aranga ararahira ko atazamenera u Rwanda amaraso.

Indagu za kabiri zafashe umwami Bwimba we ubwe. Muri icyo gihe, mbere yo gutabara, nibwo yasize abwiye nyina ati “Imyaka agahumbi Abasinga mudasubira ku ngoma” kuko yabonaga nyina wakomokaga mu Basinga ari we ugambaniye u Rwanda agashyingira i Gisaka, akanabuza n’umuhungu we Bwimba kugitera, akoshya Nkurukumbi kwanga inshingano z’ubutabazi ngo u Rwanda rutsinde i Gisaka.

Bwimba yahise atangira imigambi yo gutabara. Nta mwana yagiraga, ahubwo yasize umugore we atwite. Mu gufata icyemezo cyo gutabarira u Rwanda mu Gisaka, Bwimba yakoze kuri Murumuna we witwaga Yihande, ngo aze batabarane, aramugarama kuko na we yari yacengewe n’amatwara ya nyina yo kudatera i Gisaka.

Ruganzu Bwimba ntabwo yatewe ubwoba n’abo mu muryango we yahise ashoza urugamba, Ingabo z’i Gisaka zimutsinda i Nkungu na Munyaga (Rutonde muri Kibungo) ubu ni mu Karere ka Rwamagana.

Mushiki wa Ruganzu I Bwimba amaze kumva ko Musaza we yatanze, Nyiramateke Robwa yisekuye ku nkota arapfa kugira ngo umwana atwite atazavamo umwami w’i Gisaka akazatera u Rwanda rwa Gihanga.

Uwo Ruganzu I Bwimba na mushiki we Nyiramateke Robwa babarirwa mu batabazi b’Abacengeri b’ikubitiro bitangiye Ingoma y’i Gasabo.

Kuva ubwo, Abasinga babarirwaga mu Babyarabami b’ingoma y’i Rwanda (Ibibanda), bagasangira ubutegetsi n’Abanyiginya kuva ku ngoma ya Gihanga, bacibwa ku ngoma y’u Rwanda kugeza ku ndunduro y’ingoma y’ubwami.

Abami bagiye baca amateka akomeye cyane mu gihe cyabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza