Ingoro yo kwa ‘Richard Kandt’ igiye guharirwa amateka yaranze Abadage n’Abanyarwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 Nzeri 2017 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Ingoro y’Umurage n’Amateka kamere, izwi nko kwa ‘Richard Kandt’ iherereye mu Mujyi wa Kigali, yamurikirwagamo amateka y’u Budage, inyamaswa nzima n’izumishije zigaragara mu Rwanda, igiye guharirwa ayaranze Abanyarwanda n’Abadage kuva mu gihe cy’ubukoloni.

Ubusanzwe iyi ngoro yamurikirwagamo inyamaswa nzima nk’inzoka, ingona, amabuye y’agaciro n’andi agaragara mu Rwanda, amateka y’Abadage, inyamaswa zumishijwe zigaragara muri Pariki zo mu Rwanda zirimo impala, ingwe, ingona, inzovu, inyoni n’ibindi.

Ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwimura igice cy’inyamaswa zumishije n’amabuye yifashishwa kuri uyu wa 4 Nzeri 2017, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingoro z’Umurage z’u Rwanda, Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko iyi Ngoro igiye guharirwa amateka y’Abanyarwanda n’Abadage.

Yagize ati “Iki ni igikorwa cyo kuvugurura ingoro z’umurage dufite, twifuza ko zizajya zimurikwamo ibijyanye n’amateka yazo. Nk’aha twita kwa ‘Richard Kandt’ hari hasanzwe hamurikwamo ibintu by’ibice bitatu birimo amateka y’Abadage mu Rwanda, ay’inyamaswa zigaragara muri pariki zo mu Rwanda n’ay’amabuye y’agaciro cyangwa ubucukuzi mu Rwanda. Murumva ko ibyo kuza abashyitsi bakabisanga ahantu nk’aha habereye amateka y’Abadage atari byo. Niyo mpamvu twafashe icyemezo cy’uko ibyamurikwaga hano tubyimurira mu yindi ngoro dufite i Karongi.”

Yakomeje avuga ko hari ingoro ijyanye n’ibidukikije ko n’ibyo bigiye kuhimurirwa biri mu rwego rumwe. Ati “Aha rero hagiye kujya irindi murika rishya, hagiye kujya ingoro izajya igaragaza amateka y’Abadage n’Abanyarwanda. Ni ukuvuga baza mu Rwanda nk’abakoloni, basanze rumeze gute, bahageze bakoze iki? Ubukoloni bwabo, ingaruka bwagize, byari bimeze bite? Noneho tunagaragaze uruhare rwihariye rw’uyu mugabo Richard Kandt watuye muri iyi nzu.”

Bivugwa ko Richard Kandt yageze mu Rwanda mu 1898, ubwo yari mu bushakashatsi bw’isoko y’umugezi wa Nile muri Afurika y’Uburasirazuba y’Abadage (German East Africa), mu 1908 agirwa rezida w’u Rwanda mu gihe cy’ubukoloni bw’Abadage, ndetse aba ari nawe ushinga Umujyi wa Kigali.

Yakomeje asobanura ko hari kunononsorwa uko izindi nyamaswa nzima zikihamurikirwa nk’inzoka z’amoko agera kuri 16 n’ingona zizimurwa mu minsi iri imbere.

Masozera avuga ko kuhagira ingoro y’umurage n’amateka yaranze u Rwanda n’u Budage bizagerwaho bitarenze uyu mwaka, gusa ngo, hari gutekerezwa uko hashakwa agace k’ishyamba hafi yo kwa Richard Kandt ku buryo hagumishwamo inzoka zimwe mu buryo bwo gufasha abazajya bahasura kuzibona imbona nkubone.

Ambasaderi Masozera yavuze ko mu ngoro zitandukanye zigiye no gushyirwamo ibiganiro bitandukanye mu rwego rwo kongerera ubwiza no gushyira mu bikorwa ubusabe bw’abazisura.

Mu 1999 u Rwanda rwari rufite ingoro ndangamurage imwe gusa y’i Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Kugeza ubu hari ingoro z’umurage zisaga umunani harimo eshatu ziri mu Majyepfo, imwe iri mu Burengerazuba, eshatu ziri i Kigali n’indi iri mu Majyaruguru. Izi ngoro zisurwa n’abantu bagera ku bihumbi 200 zikinjiza hafi miliyoni 200Frw ku mwaka.

Ingoro y’Umurage n’Amateka kamere yo kwa ‘Richard Kandt’ yabarizwagamo inyamaswa zitandukanye
Habarizwamo inzoka z'amoko atandukanye
Ingona yumishijwe nayo igiye kwimurirwa i Karongi mu Ngoro ijyanye n'ibidukikije
Inyamaswa zigiye kwimurirwa i Karongi
Amoko y'inyoni zumishijwe mu nyamaswa zigiye kwimurwa
Bimwe mu bice by'inyamaswa zumishijwe byimuwe
Amwe mu mabuye yifashishwaga mu kubungabunga izo nyamaswa zumishijwe nayo agiye kwimurwa
Ikibumbano cya Richard Kndt mu biro
Impande y'ahari ifoto ya Richard Kandt hari amapine y'imodoka yagendagamo mu Rwanda
Ambasaderi Masozera Robert, yavuze ko hari kuvugururwa ingoro z’umurage ku buryo zizajya zimurikwamo ibijyanye n’amateka yazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza