Inkomoko y’Insigamugani ‘Inkuru yabaye Kimomo’

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 30 Ugushyingo 2018 saa 02:38
Yasuwe :
0 0

Uyu mugani bawuca iyo bamaze kumenya ko inkuru ari imvaho; ni bwo bagira bati “Inkuru yabaye kimomo”.

Wakomotse kuri Kimomo cya Gashakamba w’umuzigaba, i Bweramvura bwa Kinihira mu Kabagali (Gitarama), ahasaga mu w’i 1500.

Ndahiro Cyamatare amaze guhungishiriza umuhungu we Ndoli i Karagwe k’Abahinda, yaratanze u Rwanda rucibwamo ibice kimwe kikagira abatware bacyo ikindi abacyo, bimara iminsi.

Bukeye inzara iratera ica ibintu, bavuga ko iyo nzara yatewe n’uko batakigira umwami. Haba impuha nyinshi zitewe n’ayo mapfa yakubye u Rwanda.

Ndoli yari yarajyanywe n’umuja wa se witwaga Nyamabere, wamugejeje kwa nyirasenge abanza kujya amurerera ku icumbi bamuhisha Ruhinda, umugabo wa Nyabunyana.

Ni uko inzara ikomeje guca ibintu, abayoboke ba Ndahiro baterana rwihishwa barabazanya bati “Aho duherukanira ko twabonaga umwana wa Ndahiro witwa Ndoli, aho none ntiyapfanye na se cyangwa akaba yandagaye mu Rwanda aho tutazi?”

Bitoramo bamwe bajya kubibaza Mpande ya Rusanga wari umwiru.

Mu bagiye harimo Kimomo cya Gashakamba w’i Bweramvura. Bashyira nzira bagera i Buhanga mu ijoro kuko bagendaga mu bwihisho. Mpande ababaza amakuru abagenza, bati “Twarateranye twibaza aho mwene Ndahiro aba turahayoberwa, none tuje kukubaza akanunu ke wenda wakamenya.”

Mpande abanza kwiyumvira akeka ko bamutata. Hanyuma arababaza ati “Muramushakira iki?” Bati “Tumenye ko akiriho twakwisuganya tukarwana n’abigaruriye u Rwanda tutarasanira ubusa.”

Mpande yumvise ko batamutata arababwira, ati “Ndoli ari i Karagwe kwa Ruhinda, se yasize amwoherereje nyirasenge Nyabunyana ngo amurere.”

Barikubura baragaruka, bageze iwabo bacura indi nama, bati “Nimwivanemo umuntu w’umugabo tumutume i Karagwe ajye kuturebera ko Mpande yatubwiye ukuri cyangwa yatubeshye dushire amazeze.”

Bakiri muri iyo nama, Kimomo ati “Nimuntume n’ubwo ntazi inzira ijyayo ariko ndapfa kugenda mpobagira ningira Imana nzagerayo.”

Nuko bose bashima Kimomo bamuha impamba aragenda. Ahaguruka I Bweramvura ataha Rugalika mu Kona ka Mashyoza kwa Karangana, ararayo. Amubwira ko agiye i Karagwe kureba Ndoli ko yabaho. Karangana yanga kumumenyesha ko ariho kuko na we yari umwiru.

Bukeye Kimomo ahaguruka Rugalika ataha i Nyamweru kwa Cyabakanga ntiyamubera nka Karangana apfa kumubwira ariko nk’ubikeka; ati “Ubanza yaba ariyo aba”.

Bukeye Kimomo ashyira nzira ataha i Busigi kwa Minyaruko ya Nyamikenke, amutekerereza ko agiye gushaka aho Ndoli yaba ari. Minyaruko aramwerurira, ati “Ari i Karagwe kwa Nyirasenge Nyabunyana”.

Buracya Kimomo arara nzira rimwe ku munsi wa kabiri agera ku rugabano rwa Karagwe. Ahageze abatasi baramufata bamubaza ikimugenza. Kimomo yanga kuvuga ko aje kureba Ndoli, ati “Nje guhakwa na mabuja Nyabunyana ntiduherukana kandi nari umugaragu wa se”. Baramufata bamujyana kwa Ruhinda.

Bamugejeje ku karubanda bamwe bamusigaraho abandi bajya kubaza Nyabunyana ko azi umuntu witwa Kimomo. Nyabunyana yumvise iryo zina ashigukana ubwuzu, ati “Ari he? Bati “Ku karubanda”. Ati “Nimumubwire aze.”

Kimomo araza aramukanya na Nyabunyana baramufungurira. Amaze gufungura Nyabunyana ahamagara Ndoli ngo aze baramukanye, bakiramukanya Kimomo araturika ararira. Nyabunyana aramutwama arihanagura; ariko agumya kuvugana ikiniga. Arara aho, ahasibira akiruhuka.

Ku munsi wa gatatu arasezera bamuha impamba afata nzira aragaruka, aza arara aho ageze hose; abamenyesha ko Ndoli akiriho kandi ari umusore. Ageze iwabo i Bweramvura bwa Kinihira ateranya Abaryankuna, abatekerereza uko yabonanye na Ndoli na nyirasenge.

Ubwo Abaryankuna babivugaga rwihishwa mu mabanga yabo, ariko ntibyabura kumenyekana hose bavuga ko Ndoli ari i Karagwe.

Bakomeza kubivuga kugeza igihe bamenyeye ko Kimomo ari we wazanye iyo nkuru avuye i Karagwe. Noneho barabyemera bikwira u Rwanda rwose.

Kuva ubwo rero hagira ababara inkuru bayisiganira, bakagira bati “Inkuru yabaye kimomo”. Ubwo baba bibuka inkuru ya Kimomo cya Gashakamba yavuze avuye i Karagwe igakwira u Rwanda ko ari impamo.

Kubara inkuru kimomo – Kugaragaza imvaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza