Igitabo ‘Transforming Rwanda’ cya Dr Kimonyo kigiye gushyirwa mu Gishinwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Kanama 2019 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Igitabo cya Dr Jean Paul Kimonyo, ‘Transforming Rwanda, Challenges on the Road to Reconstruction’ kivuga ku mbogamizi n’ibitekerezo byiza byaranze inzira yo kongera kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kigiye gusemurwa mu rurimi rw’Igishinwa.

Iki gitabo cyasohotse bwa mbere umwaka ushize kiri mu rurimi rw’Igifaransa cyitwa ‘Rwanda demain ! Une longue marche vers la transformation’ . Cyishimiwe n’Abashinwa, basaba ko cyashyirwa mu rurimi rwabo hagamijwe kurushaho kumenya neza u Rwanda na Afurika by’umwihariko.

Muri Nzeri umwaka ushize i Beijing mu Bushinwa, habereye inama ihuza Afurika n’u Bushinwa (Forum on China Africa Cooperation Summit) yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu hafi ya byose by’Afurika na za guverinoma.

Umwe mu misaruro y’iyo nama ni ishyirwaho ry’Ikigo gihuza Afurika n’u Bushinwa (China-Africa Institute) kizafasha mu kumenyekanisha amateka, umuco n’umubano hagati y’u Bushinwa na Afurika.

Icyo kigo cyafunguye imiryango i Beijing muri Werurwe uyu mwaka, igitabo cya Kimonyo kiba mu bya mbere bigiye gusemurwa mu Gishinwa hagamijwe gufasha Abashinwa kurushaho kumenya neza amateka n’iterambere ry’ibihugu bya Afurika.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Jean Paul Kimonyo, yavuze ko uretse kumenyekanisha u Rwanda mu Bushinwa, gusemura igitabo cye ari n’uburyo bwo kurenga imyifatire y’abanyaburayi, batifuza ko abanyafurika hari umenya neza amateka yabo.

Ati “Afurika n’u Rwanda rurimo ntabwo ishobora kugirana umubano n’abandi bantu biciye mu bazungu, baradupinga. Akamaro rero ko gutangaza igitabo cyanjye mu Gishinwa ni uburyo bwo kurenga abo banyaburayi batifuza ko abanyarwanda cyangwa abanyafurika bavuga inkuru zabo ku bafatanyabikorwa b’ingenzi nk’u Bushinwa.”

Dr Kimonyo yatanze urugero rw’aho kimwe mu binyamakuru bikora ubushakashatsi mu Bufaransa cyandikaga ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside, ariko kigasaba umwe mu bagifashaga gukosora iyo nkuru kutavuga ko bifashishije igitabo cya Jean Paul Kimonyo.

Impamvu banze kumushyiramo ngo ni uko ari umwe mu bajyanama ba Perezida Paul Kagame.

Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, Virgile Rwanyagatare, yavuze ko igitabo cya Kimonyo Abashinwa bacyakiriye neza cyane kuko kiziye igihe umubano wabo na Afurika uhagaze neza.

Yavuze ko bizarushaho kumenyekanisha u Rwanda mu Bushinwa n’ibyo rwagezeho.

Ati “Bizatuma Abashinwa barushaho kumenya amateka y’ u Rwanda aho rwavuye n’aho rugeze kandi bakomeje kuruvuga nk’igihugu cy’intangarugero muri Afurika haba mu bwiyunge, iterambere ryihuse, umutekano n’ibindi.”

Biteganyijwe ko mu Ukwakira uyu mwaka, Jean Paul Kimonyo azajya mu Bushinwa akazenguruka muri Kaminuza zaho zitandukanye asobanura iby’icyo gitabo.

U Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye haba mu iterambere ry’ibikorwa remezo, inganda n’ibindi.

Mu myaka ibiri ishize, abakuru b’ibihugu byombi bahuye inshuro enye zitandukanye, bagirana ibiganiro bafata n’ingamba mu kuzamura umubano n’iterambere ry’ibihugu byombi.

Dr Kimonyo avuga ko gushyira igitabo cye mu Gishinwa ari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha u Rwanda mu Bashinwa
Igitabo cya Dr Kimonyo kigiye gushyirwa mu Gishinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza