Carson, izina ry’umuntu urangwa no kugira amakenga

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 2 Ukwakira 2020 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Izina Carson rikomoka mu Bwongereza aho risobanura “Umukirisitu”, iri zina rikunze kwitwa abahungu ndetse n’abakobwa. Riri ku mwanya wa 7422, mu mazina akunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ababyeyi bakunze gutegura iri zina igihe batazi neza niba bazabyara umuhungu cyangwa umukobwa.

Ba Carson, barangwa no kuba abahanga, kugira ubwira n’amakenga. Imitekerereze n’ibyiyumvo byabo, bituma bakunda kwishimira ibintu bikoze neza. Gusa bakunda guhisha akababaro kabo no kudashaka kuvuga icyo batekereza.

Umuntu witwa iri zina akunda kugaragaza amarangamutima ye n’ibyo atekereza mu nyandiko kurusha kubivuga, bigatuma yishimira ubuvanganzo bwo kwandika ibisigo cyangwa imivugo.

Uko yitwara ku bantu bijyana n’uko ari kwiyumva. Carson akunda kutagaragaza ubumenyi afite ku kintu kugira ngo adasabwa kuyobora abandi, ariko akishimira guterwa akanyabugabo n’abandi ariko akabikorana amakenga.

Yifuza urukundo ariko bikamugora kubona umuntu wihanganira uko ateye cyane ko akunze guhura n’ikibazo cyo kutigirira icyizere no gukunda kuba ari wenyine.

Ba Carson bakunze kurangwa no kugira amakenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .