Kaden, izina ry’umuhungu wita ku nshingano ze

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 10 Ukwakira 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Kaden ni izina rifite inkomoko muri Amerika rikaba risobanura “Umurwanyi” abaryitwa bakaba bakunze kurangwa no kugira imbaraga ndetse n’ubushobozi bwo kuyobora, bagashishikazwa no gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje gukora.

Kaden ashobora kuyobora abandi bimworoheye bitewe n’ubushobozi aba yifitemo bwo kuyobora abandi no kumenya kuvumbura intego zigomba kugerwaho ndetse no gukurikiranya inzego zizakorerwamo.

Kuri we biramworohera kongera ubumenyi, kandi abanza kwegeranya ibitekerezo, kugira ngo abone amakuru mashya ku bumenyi buba buhishwe cyane ko adashobora kugaragaza imbaraga mu buryo abyumvamo.

Bitewe n’uko abandi bantu bataba bafite ubushobozi bwo kugera ku bumenyi afite bakunze kumwita “Uzi byose”bikaba bituma aba umuntu wubashywe cyane, ibi bituma atisanzura cyane kubo babana buri munsi.

Kaden aba yifitemo kamere yo gufata inshingano, ndetse akazishyira mu bikorwa nk’umuntu mukuru, kandi akagira ubushake mu gukora ibyo ashinzwe nk’amahame agenga umuryango abarizwamo.

Ni umuntu ukunze kugira ubuzima bwiza kuko adakunze kurwaragurika gusa akaba ashobora rimwe na rimwe kugira ibibazo mu myanya myibarukiro.

Kaden ni umuhungu ukunze kugira intego mu buzima kandi agaharanira kuzigeraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .