Liesse, izina ry’umukobwa uhorana ibyishimo

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 1 Ukwakira 2020 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Liesse ni izina rihabwa umwana w’umukobwa risobanura ‘Ibyishimo’, rikaba rifite inkomoko mu Butaliyani kuva mu myaka yo hambere.

Iri zina rihabwa abana b’abakobwa ariko rimwe na rimwe hari abahungu baryitwa.

Kuri ubu mu Bufaransa niho haboneka abana benshi bitwa iri zina. Mu 2010 ryari ku mwanya wa 115,639 mu mazina akunzwe ku Isi yose.

-  Ibiranga abitwa izina rya Liesse

Liesse ni izina rihabwa abantu barangwa n’imyitwarire y’abantu bakuru, bagakunda gufata inshingano ndetse bakagira n’imitekerereze iri ku rwego rwo hejuru, kandi bakagira intego nziza.

Bakunze kurangwa kandi no gufata ibyemezo batagendeye ku byo abandi bavuga, ibi bituma bashobora guhanga udushya ndetse bakaba baca imanza zitabogamye.

Ni abantu bakunzwe kuvugwaho imibanire myiza kuko inshuti, abo bakorana mu kazi ndetse n’ababagana babafata nk’abumvikana ndetse nk’inshuti yo kwizerwa.

Liesse yifitemo impano y’ubuyobozi ndetse ibyo akora abiherekeza ikinyabupfura bigatuma akura mu buryo bworoshye.

Mu buzima akunda kandi kwita ku muryango we no ku bo akunda, bigatuma yakora igishoboka cyose ngo asigasire umubano we n’abandi.

Muri kamere ye aba ari umuntu ukunda kwiyitaho kandi agakunda kwita cyane kuko abandi bamubona.

Abitwa iri zina bakunze gutanga ibitekerezo cyane ku bibazo byose kabone n’iyo ibiganirwaho byaba bitaberekeyeho bigatuma bamwe babafata nk’abantu bivanga mu bitabareba.

Liesse akenshi ni izina rihabwa umuntu w’umunyabwenge, akenshi uba ari intyoza mu mivugire kuko akunda kuvuga ashize amanga kandi akarangwa n’ubunyangamugayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .