Lumi, izina ry’ umukobwa ukunda kujya impaka

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 11 Ukwakira 2020 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Lumi ni izina ryitwa umwana w’umukobwa, risobanura “Urubura”. Rifite inkomoko mu rurimi rukoreshwa muri Finland.

Ibiranga uwitwa Lumi

Lumi akunze kugira icyifuzo cyo guhanga ibintu bishya ndetse akaba umunyamuziki mwiza kandi akawukora mu buryo bw’umwimerere.

Buri gihe aba aharanira kuba umuntu utandukanye kandi akigirira icyizere cyane mu gushyira mu bikorwa, akabasha kwihanganira inzitizi zose ahura nazo mu gihe afite icyo ashaka kugeraho kugeza igihe akiboneye.

Nubwo bimworohera guhura n’abantu bashya, kuri we gukomeza umubano urambye na bo biragoye.

Akunda gutanga ibitekerezo bye mu buryo budasobanutse, rimwe na rimwe bikanamuviramo guterana n’abo abwira amagambo bigatuma barakaranya.

Mu mpaka ku biciro akunze kugaragara nk’uwatsinze kuko muri kamere ye akunda kugira amagambo menshi no kujya impaka.

Ibibazo by’ubuzima akunze kugira rimwe na rimwe ni ukurwara amaso n’amenyo, ndetse akunda kugira ibibazo by’uruhu nko kugira ibishishi mu maso.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .