Tariki ya 6 Gashyantare 2022 nibwo uyu mugabo nanone yaciye agahigo ko kuba uwa mbere wujuje miliyoni 400 z’abamukurikira kuri uru rubuga.
Ageze kuri uyu mubare nyuma yo guhurira mu ifoto imwe na Lionel Messi yamamaza igikapu cya Louis Vuitton. Ni ifoto yatunguye benshi mu bakunzi b’aba bakinnyi bombi.
Akurikiwe na Lionel Messi aho afite abamukurikira barenga miliyoni 376 kuri uru rubuga, akaba ari umuntu wa mbere ukurikirwa na benshi mu bakomoka muri Amerika y’Amjyepfo.
Nyuma y’ibi bihangange mu mupira w’amaguru, haza Kylie Jenner ukurikirwa na miliyoni 371 akaba ari n’umugore wa mbere ukurikirwa na benshi kuri uru rubuga.
Kuri Instagram konti umunani ni zo zonyine zifite abantu abarenga miliyoni 300 bazikurikira.
Muri izo harimo iya Selena Gomez ukurikirwa n’abarenga miliyoni 358.
Dwayne Johnson ni we mukinnyi wa filime ukurikirwa na benshi kuri uru rubuga aho afite abasaga miliyoni 348.
Konti ya mbere ifite abantu benshi bayikurikira ni iya Instagram ikurikirwa na miliyoni 570.
Kuri Instagram konti zisaga 35 nizo gusa zifite abazikurikira barenga miliyoni 100.
Haburwa kandi konti 19 zimaze kurenza miliyoni 200 z’abantu bazikurikira mu gihe konti ebyiri zonyine zimaze kurenza miliyoni 400 y’abazikurikira.
Khaby Lame ni we munyafurika wa mbere ukurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram aho afite abarenga miliyoni 80.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!