Elon Musk aciye kuri Jeff Bezos ahanini bitewe n’uko imigabane y’ikigo cye gikora ubucuruzi bwo kuri Internet cya Amazon yataye agaciro cyane kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’impungenge ko abo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates nibaramuka batsindiye imyanya myinshi muri sena hazashyirwaho amategeko agamije kugenzura cyane ibigo binini by’ikoranabuhanga.
CNN ivuga ko Tesla yahesheje Musk umwanya wa mbere nyuma y’uko ku munsi w’ejo kuwa Kane imigabane yayo yazamutseho 6%(bingana na miliyari 10$) bituma umutungo we utumbagira ugera miliyari 191$.
Imigabane ya Tesla yari yazamutse cyane kandi mu 2019 kuko agaciro kayo kageze kuri miliyari 106 $, bivuze ko muri uwo mwaka agaciro k’imigabane ye kiyongereye ku kigero cya 743 %.
Jeff Bezos wari kuri uyu mwanya wa mbere yahise afata uwa kabiri mu baherwe ku Isi n’umutungo ubarirwa muri miliyari 187$,akurikirwa na Bill Gates washinze Microsoft ufite miliyari 132$.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!