Anangwe yatangiriye itangazamakuru mu Rwanda akorera Contact FM, nyuma yerekeza kuri TV 10 ubwo yatangizwaga.
Yaje kongera gusubira kuri Contact FM nabwo iri muri gahunda zo gutangiza televiziyo ayivaho yerekeza kuri Royal FM na Royal TV. Ntiyahatinze kuko yahise yerekeza kuri RBA.
Kuri ibyo bitangazamakuru byose yari afite ibiganiro bikunzwe yakoraga, kandi uko yahavaga, byahitaga bisinzira. Ibyo birimo nka InFocus, 1o1 na Debate411.
Mbere yo kuva mu Rwanda asubira iwabo muri Kenya, yakoze kuri CNBC Africa ubwo yari imaze igihe gito itangiye, ariko ntiyahatinda.
Mu kiganiro na IGIHE, Anangwe yavuze ko mu myaka itatu yari amaze muri Kenya, yagize uruhare mu gutangiza televiziyo ebyiri harimo imwe yitwa TV47 na Look Up TV.
Zombi zatanze imirimo irenga 200, zifasha n’ingo zibarirwa muri miliyoni kugerwaho n’amakuru, gususurutswa no kwiga.
Ati “Uyu munsi ndi hano ngo ntange umusanzu wanjye kugira ngo inkuru za ba rwiyemezamirimo z’urubyiruko, abahanga udushya bo hirya no hino muri Afurika zimenyekane.”
Mu kumvikanisha ijwi ry’urwo rubyiruko, Anangwe asobanura azifashisha shene ya televiziyo iri mu za mbere ku Isi mu nkuru z’ubucuruzi, CNBC Africa abereye Umuyobozi i Kigali.
CNBC iboneka kuri DStv kuri Shene ya 410, StarTimes ni kuri 309, Canal Plus ni ku 169 mu gihe Kwese TV ari ku 736.
Yishimira ko itangazamakuru mu Rwanda rimaze gutera imbere, ndetse n’imbuga nkoranyambaga zikaba zaratumye benshi babasha gutangaza amakuru mu buryo bworoshye.
Afite gahunda igamije gutanga amahugurwa ku bakiri bato mu mwuga yise ‘The Anangwe Mentorship Program’ ashaka gufashirizamo urubyiruko rw’u Rwanda.
CNBC Africa ikorera i Kigali muri Kigali Convention Centre, ni ho ifite ibiro byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Igitekerezo cyo kuzana mu Rwanda icyicaro gikuru cya CNBC Africa mu karere, cyaganiriweho muri Kamena 2015, ubwo habaga inama mpuzamahanga yiga ku bukungu, World Economic Forum for Africa.
Iyo nama yabereye i Cape Town muri Afurika y’Epfo, nyuma y’icyumweru kimwe gusa ibiganiro byahise bikomereza i Kigali.
CNBC Africa yashinzwe muri Kamena 2007, muri Afurika y’Epfo, ubu ikorera mu bihugu 12 bya Afurika n’imijyi 15.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!