Inama za Ihirwe wabaye uwa mbere mu mashuri abanza, agakomeza no kwanikira abandi mu yisumbuye

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 7 Ukwakira 2020 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Ubwo Minisiteri y’Uburezi yatangazaga amanota y’abanyeshuri batsinze neza ibizamini bisoza amashuri abanza mu 2013, uwitwa ‘Murekezi Ihirwe Patience’ wo kuri Kigali Parent School yari abarongoye. Nyuma y’imyaka irindwi uyu musore aciye aka gahigo yasangije itangazamakuru icyo byamumariye n’uko yabigezeho.

Ihirwe Patience yaje akurikira abandi banyeshuri benshi bagiye bitwara neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Mu kumenya uko bigendekera abanyeshuri baba babaye indashyikirwa muri ibi bizamini bya Leta, IGIHE yagiranye ikiganiro na Ihirwe ayisangiza urugendo rwe nyuma yo guca aka gahigo.

Uyu musore witegura kuzuza imyaka 20, iyo muganira uba ubona atuje ariko akavuga ashize amanga, ndetse akaguhamiriza ko mu rugendo rwe rw’amashuri atiyizi arenza umwanya wa gatanu.

Ibyo kuba uyu musore yarakuze ari umuhanga bihamywa kandi na se, Murekezi Gaspard uvuga ko umuhungu we yakuze akunda ishuri.

Ati “Patience yakuze ari umwana ukunda ishuri kuva yiga mu mashuri y’inshuke, kugeza agiye mu mashuri abanza yakundaga kwiga cyane, ubona afite umuhate, ukabona arabishaka cyane.”

Nubwo yize ari umuhanga, Ihirwe avuga ko kuba uwa mbere mu gihugu mu bizamini bisoza amashuri abanza byo mu 2013 byamutunguye kuko atari we wabaga uwa mbere mu ishuri, ariko akavuga ko yabifashijwemo n’abarimu n’abanyeshuri biganaga.

Ati “Mu ishuri nazaga mu banyeshuri b’imbere ntabwo narenzaga uwa gatanu twakoze ikizamini cya Leta ku bwo gukora cyane ku bufatanye bw’abarimu n’abanyeshuri bagenzi banjye twiganaga icyo gihe mba uwa mbere mu gihugu.”

Uku kuba uwa mbere mu gihugu, Ihirwe avuga ko byamuhesheje amahirwe yo kwiga muri rimwe mu ishuri ryiza mu Rwanda rya Green Hills Academy.

Ati “Ubwo noneho Green Hills Academy imaze kumenya ko natsinze neza ikizamini cya leta nkaba uwa mbere mu gihugu yampaye amahirwe, impa buruse yo kujya kuhiga mu gihe cy’imyaka itandatu.”

Ubuzima muri Green Hills Academy

Uyu musore warangije amasomo ye mu 2019 avuga ko guhabwa amahirwe yo kwiga muri iri shuri byamufunguye kurushaho, ahanini bitewe n’imyigire yahasanze itandukanye n’iy’ahandi ndetse no kumenyana n’abantu bava hirya no hino ku Isi.

Ati “Green Hills Academy ni ikigo mpuzamahanga uba uvuye ku kigo wiganagaho na bagenzi bawe gusa akenshi nka 90% baba ari Abanyarwanda ariko iyo ugiye muri Green Hills Academy uhura n’abantu benshi batandukanye bava Ku Isi hose.”

Yakomeje agira ati “Icyo nahungukiye bwa mbere ni uguhura n’abantu mutaziranye ukamenyana nabo, ukamenya imico yabo uko bateye, ikindi cya kabiri nahungukiye ni ireme ry’uburezi batanga, kuko ari ikigo mpuzamahanga n’imyigishirize yaho iba iri hejuru cyane ibyo mwiga biba biri ku rwego mpuzamahanga urumva ko uba ubonye uburezi bufite ireme koko.”

Nubwo yari yinjiye mu buryo bwo kwiga bushya Ihirwe avuga ko atigeze asubira inyuma. Ati “ Kubera ko nari nzi ko mfite intego yo gukomerezaho nk’umuntu wabaye uwa mbere ngo mbereke ko nshoboye ntabwo najyaga ndenza uwa kabiri ariko akenshi nabaga uwa mbere.”

Inama ku bana bashaka kuba abahanga

Nk’umwe mu bana batsinda neza, Ihirwe agira inama bagenzi ku cyabafasha nabo kuzamura imitsindire yabo mu ishuri.

Ati “Icya mbere ni umuntu ku giti cye iyo uzi intego wihaye, ushakisha uburyo bwose uzayigeraho. Ikindi ni ukumvira inama z’abantu bakuruta nk’abarimu n’abandi ubona wafatiraho urugero ariko ikintu cya mbere, ni ukwiha intego no gushyira imbaraga mu byo ukora niba wumva ushaka kuba uwa mbere ukabiharanira.”

“Ikindi ni ugusoma ibintu bijyanye n’icyo wumva ushaka kuzaba cyo, niba wumva ushaka gutsinda imibare ubwo umwanya wawe ugomba kuwumara usoma ibijyanye n’imibare niyo nama naha bagenzi banjye bashaka gutsinda.”

Uretse inama za Ihirwe, na se avuga ko niba ababyeyi bashaka ko abana babo bamenya ubwenge bakwiye kubakundisha kwiga bakiri bato, kandi bakababera urugero ari nako bagerageza kubajyana mu mashuri meza.

Umubyeyi wa Ihirwe avuga ko atazi neza inkomoko y’ubwenge bw’umuhungu we ariko akemeza ko we n’umugore we nabo bari abahanga bakiga

Kuri ubu uyu musore witegura kujya gukomereza amasomo ye ya kaminuza muri Pologne aho aziga ibijyanye n’amashanyarazi, Se yavuze ko amwifuriza gukomeza gushyira umuhate mu byo akora kandi akarangwa n’ikinyabupfura cyane ko aribyo bizamufasha kugera ku byo igihugu n’ababyeyi bamwitezeho.

Murekezi Ihirwe Patience aritegura gukomera amashuri ye muri Poland, aho azajya kwiga ibijyanye n'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .