00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Injiji ziriyongera iyo abanyabwenge bicecekeye: Amagambo y’ubwenge ya Nelson Mandela

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2021, Isi yose yizihiza ‘Mandela Day’, umunsi mpuzamahanga wahariwe Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo ku ruhare rwe mu guharanira isi nziza ibereye bose.

Ni umunsi hibukwa umurage yasigiye isi n’icyo abariho ubu bakwiriye kumwigiraho kugira ngo Isi irusheho kuba nziza.

IGIHE yakusanyije amwe mu magambo y’ubuhanga Mandela yavuze afite byinshi asobanuye.

  • Bivugwa ko udashobora kumenya neza igihugu mu gihe utarafungirwa muri gereza zacyo
  • Igihugu ntabwo gishobora gupimirwa mu buryo gifata abaturage bacyo bakomeye, ahubwo gipimirwa mu buryo cyita ku baturage bacyo boroheje
  • Baho ubuzima nk’aho nta wundi uri kukureba, kandi uharanire kwigaragaza nk’aho buri wese ari kukureba
  • Nta bibazo biri muri iyi Si utahinduramo amahirwe mu gihe ufite ubushake n’ubumenyi ba ngombwa
  • Nta burezi, abana bawe ntibazabasha guhangana n’ibibazo bazahura nabyo mu buzima. Ni iby’agaciro rero guha abana uburezi kandi ukabasobanurira ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.
  • Amahoro ntabwo ari igihe hatari amakimbirane cyangwa imvururu, amahoro ni igihe hari uburyo butuma abantu bose bisanzura hatitawe ku bwoko, ibara, idini, igitsina n’ibindi bitandukanya abantu.
  • Ubwo nasohokaga mu marembo ya gereza mbonye ubwisanzure, nibutse ko nindamuka ntasize uburakari n’urwango inyuma, ntaho nzaba ntandukaniye n’abo nsize muri gereza.
  • Nkuko ubucakara n’ivanguramoko atari karemano, ni nako ubukene bumeze. Buterwa na muntu kandi bushobora kurandurwa binyuze mu bikorwa bya muntu.
  • Njya ndota Afurika Yunze Ubumwe aho abayobozi bayo bazaba bunze ubumwe bakemura ibibazo byugarije uyu mugabane.
  • Injiji zirushaho kwiyongera iyo abanyabwenge bicecekeye.
Nelson Mandela wagejeje Afurika y'Epfo ku bwigenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .