Yann Gwet yakomoje ku kiganiro yagiranye na Perezida Kagame cyamubereye imbarutso yo kuba Umunyarwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gashyantare 2021 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gashyantare 2021 iyobowe na Perezida Kagame, yahaye ubwenegihugu abantu batanu, nyuma yo kubisuzumana ubushishozi.

Yann Gwet, umwanditsi wo muri Cameroun akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru ndetse n’umufasha we, Sidonie Kouam Gwet ni bamwe mu bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Gwet yagaragaje ibyishimo byo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda n’uburyo ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame aricyo cyahinduye cyane uko yatekerezaga u Rwanda, akiyemeza kuba umwe mu baharanira iterambere ryarwo.

Mu nyandiko yanyujije muri Jeune Afrique, Gwet yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye akiri muto. Mu rwego rwo kugerageza kumva neza ibyabaye, yasomye ibitabo bitandukanye birimo L’inavouable cya Patrick Saint-Exupéry. Gwet avuga ko aho gusobanukirwa yakomezaga kugwa mu rujijo, gusa muri byose akumva ko ibyabaye mu Rwanda ari ibyago bidasanzwe.

Icyamutunguye cyane cyanatumaga yibaza byinshi, ni uburyo igihugu cyari cyarasenyutse mu myaka 27 ishize, cyiyubatse mu kanya gato ubu kikaba ari intangarugero muri Afurika.

Mu 2016, uyu mugabo avuga ko yageze mu Rwanda. Bwari ubwa kabiri ahageze. Yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu (World Economic Forum). Icyo gihe yagize amahirwe yo kuba umwe bitabiriye ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru baba ab’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.

Gwet yavuze ko akimara guhabwa umwanya ngo abaze Perezida, yari afite ibibazo bitatu, ariko kimwe muri ibyo nicyo cyahinduye imyumvire ye kiba n’inkomoko y’umwanzuro aherutse gufata wo kwaka ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ibibazo bibiri bya mbere byabazaga Perezida Kagame kuvuga uko atekereza imiyoborere mu myumvire nyafurika. Ikibazo cya gatatu ari nacyo cyahinduriye Gwet ubuzima cyagiraga kiti “Bivuze iki kuba Umunyarwanda? Iki kibazo numvaga gifite akamaro gakomeye kuri njye kuko nabonaga ko nubwo ubukungu ari ingenzi cyane, ariko ubwabwo budahagije ngo igihugu kibeho igihe kinini.”

Gwet yavuze ko gushyira hamwe nk’igihugu bidahari, ubukungu nta gaciro bwaba bufite uko bwaba ari bwiza kose.

Ati “Gushyira hamwe niko kwari ku isonga mu byago u Rwanda rwanyuzemo ariko [gushyira hamwe] ni nako kwari mu mushinga wa FPR Inkotanyi ya Kagame. Natekereje ko ari indangagaciro ishinze imizi mu muco nyarwanda.”

Perezida Kagame yasobanuriye Gwet ko kuba Umunyarwanda no kuba umunyafurika mwiza ntaho bitandukaniye.

Ati “Yansobanuriye ko u Rwanda ari igice kimwe kigize Afurika bityo ibyaruyabeho bitatandukanywa cyane n’ibyagwiririye umugabane wose. Kuba Umunyarwanda ni inzira yo kuba umunyafurika. Indangagaciro nyarwanda zigomba kuba iziha ikaze Afurika n’isi.”

Perezida Kagame yamusobanuriye ko politiki nziza ibereye Afurika ikwiriye kuba irenga ibijyanye n’amoko byahawe intebe kuri uwo mugabane, ikareba iterambere rya bose.

Ati “Natekereje ko icyo gisubizo gitandukanye n’icyo nari niteze. Kuba twiyumvamo kuba abanyafurika ntabwo bigabanyiriza agaciro kuba turi Abanyarwanda. Ushobora kunyurwa n’injyana ifutse y’indirimbo za Cécile Kayirebwa [...] ukumva umeze nk’uri mu rugo aho waba uherereye hose muri Afurika. Ushobora kuva ikantarange ukisanga mu cyerecyezo cy’u Rwanda. Turi Abanyarwanda kubw’amaraso ariko birashoboka ko mbere na mbere turi bo kubw’umutima.”

Gwet yaje gusesengura ibyo yabwiwe na Perezida Kagame, asanga mu bibazo byose u Rwanda rwagiye runyuramo, hari abanyafurika bake barunambyeho nta kindi baruca, ahubwo kuko bumvaga ko ari inshingano zabo kwifatanya na bagenzi babo bari mu kaga.

Byagaragaye ubwo impunzi ibihumbi z’abanyarwanda zirukanwaga mu gihugu mu 1959, zikakiranwa yombi n’Abanyafurika bo mu bindi bihugu.

Yavuze kandi kuri Ibrahim Gambari ushinzwe ibikorwa by’inama y’abaminisitiri mu biro bya Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi wari ambasaderi w’igihugu cye muri Loni. Gambari yarwanyije bikomeye umwanzuro w’ibihugu bikomeye byari byanze gutabara u Rwanda.

Gwet yavuze ko “muri icyo gihe, Ibrahim Gambari yiyumvaga nk’umunya-Nigeria, Umunyafurika n’Umunyarwanda icyarimwe.”

Yongeye gutanga urugero rwa nyakwigendera Jerry Rawlings wayoboraga Ghana mu 1994, mu gisa nk’ubwiyahuzi wemeje umwanzuro wari wafashwe na Brig Gen Henry Kwami Anyidoho, wari umugaba w’ingabo za Ghana zari mu butumwa bwa Loni mu Rwanda. Anyidoho yafashe umwanzuro wo kurekera ingabo z’igihugu cye mu Rwanda binyuranyije n’icyemezo Loni yari yafashe cyo kugabanya ingabo ntizirenge 270.

Gwet avuga no ku bandi basirikare b’Abanyafurika bari bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda, bitanze barimo n’umunya- Sénégal capitaine Mbaye Diagne wiciwe mu Rwanda agerageza gutabara abicwaga.

Ati “Izi ntwari zose zatabaye ikuzo rya Afurika mu gihe abayobozi bayo bo batari bashishikajwe na dosiye irebana n’u Rwanda mu 1994. Ibikorwa byabo by’ubutwari byabaye umurama washibutsemo u Rwanda rushya. Bagaragaje icyo kuba umunyarwanda bivuze mu buryo bumwe n’ubwa Paul Kagame, baharanira amahoro, ubumwe n’iterambere ry’abanyarwanda bose n’abanyafurika muri rusange.”

Gwet yavuze ko icyo kiganiro yagiranye na Perezida Kagame, cyatumye akunda u Rwanda anarwimukiramo, akemeza ko hari indi Afurika nziza ishoboka, Afurika yose iramutse ifite imyumvire nk’iya Perezida Kagame.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byaguye amarembo kandi bitanga ubwenegihugu ku babwifuza, mu gihe bujuje ibisabwa birimo no kureba inyungu iguhugu kimufiteho.

Gwet yavuze ko ibibazo yabajije Perezida Kagame byamuhinduriye uko yatekerezaga u Rwanda ahitamo gusaba ubwenegihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .