Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Michelle avuga ko kuba yararyohewe n’urushako bidasobanuye ko ibintu byose byagenze neza 100%, aho yagize ati "umwe muri twe aba ashaka ibirenze cyangwa ashaka gutanga ibirenze ku buryo bidusaba gutegana amatwi kandi mu byukuri hatajemo ibyo kwihagararaho, ibyo bikaba ari byo bidufasha gutera imbere gahoro gahoro."
Yakomoje ku kuntu hashize imyaka myinshi abakiri mu myaka y’urubyiruko bamubaza kugira icyo ababwira ku bijyanye n’urushako.
Ati "Ugomba kuba witeguye wowe ubwawe, kumenya uko witwara mu gihe hari icyo utabashije kumvikanaho n’umuntu cyangwa mu gihe wumva utaryohewe. Ugomba kwiga uburyo bwiza bwo kugaragaza ibitekerezo bitandukanye n’iby’undi kandi atanga umuburo ko gushaka kwigaragaza neza mu by’imibanire yawe n’undi mukirambagizanya bishobora kuzahita bigukomerera ukimara gushaka."
Yibukije ko ukwiye kwibaza icyo wifuza kuvana mu mibanire yawe n’uwo mukundana, ugatinda ku kumenya niba wifuza ubukwe gusa cyangwa niba wifuza kubana n’uwo mugiye gushakana by’igihe kirekire, akagaragaza ko kwibaza ibyo byombi bigufasha kwitahura ukamenya uwo uri we n’uwo wifuza kuba we.
Umuryango wa Michelle na Obama wamenyekanye cyane mu 2007 ubwo Barack Obama yiyamamariza kuyobora Amerika, gusa amateka y’urukundo rwabo yatangiye imyaka icumi mbere yaho, ubwo Michelle Obama icyo gihe witwaga Michelle Robinson yagirwaga umujyana wa Obama mu biro by’abanyamategeko muri Leta ya Chicago bizwi nka ‘Chicago law firm Sidley & Austin’.
Nyuma y’igihe bakundana baje kurushinga mu 1992 ubu bakaba bafite abana babiri aribo; Malia Ann wavutse mu 1998 na Natasha bakunze kwita Sasha wavutse mu 2001.
Urukundo rw’uyu muryango rugaragarira mu magambo aryoshye (imitoma) bagiye babwirana ndetse n’amafoto yuje akanyamuneza adasiba kubagaragaza bombi barebana akana ko mu jisho.
Ku wa ya 3 Ukwakira 1992 nibwo Barack na Michelle bashyingiranwe, nyuma y’imyaka igera kuri itatu bakundana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!