Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza zitandukanye zirimo Indiana University na University of Virginia bugatangazwa ku rubuga rwa World Psychiatry, bugaragaza ko abagore batahiriwe n’urushako ndetse n’abana bahora babona ababyeyi babo bakimbirana, babona gatanya nk’umwanzuro mwiza.
Gusa bugaragaza ko ingaruka zigera ku mwana nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye ari nyinshi, nazo zigatandukana bitewe n’ikigero cy’imyaka umwana arimo.
Muri iyi nkuru, tugiye kukubwira zimwe mu mpinduka ziza mu mitekerereze y’umwana ufite ababyeyi bahanye gatanya, ndetse n’ingaruka bimugiraho.
Zimwe mu mpinduka rusange nk’uko Urubuga Family means.org rubigaragaza harimo:
Gutsindwa mu ishuri
Muri rusange gatanya igira ingaruka ku bagize umuryango bose, ariko iyo bigeze ku mwana wiga bituma hari ubwo ananirwa kwakira impinduka, bikamutera gutakaza ubushobozi bwo kwita ku masomo ye, agatangira kugira amanota make mu ishuri.
Gutakaza ibyishimo n’ubushake bwo kujya mu bandi
Ubushakashatsi bugaragaza ko umwana ufite ababyeyi bahanye gatanya, atangira gutakaza ibyishimo byo kujya mu bandi bikamutera kwigunga, rimwe na rimwe akibaza niba atari we gusa ufite ababyeyi batandukanye.
Kugorwa no kwakira impinduka
Umwana ufite ababyeyi batandukanye agorwa no kwakira impinduka z’imibereho y’ubuzima bushya ababyeyi be bari kubamo, cyane cyane akagorwa no kuba mu nzu nshya iyo yajyanye n’uwimutse, guhindura inshuti ze bikamugora, guhindura ikigo yigaho ndetse n’ibindi bitandukanye.
Kugaragaza impinduka mu marangamutima
Kutangira kugaragaza umujinya mwinshi, agahinda gakabije no gucanganyukirwa, ni zimwe mu mpinduka ziza mu marangamutima y’umwana ufite ababyeyi batandukanye.
Muri ibi bihe uyu mwana aba akeneye umuntu umuhora hafi, ndetse yanagira icyo akenera akabona vuba uwo abwira.
Kugira umujinya w’umuranduranzuzi
Umwana ufite ababyeyi bahanye gatanya, biroroshye ko atandira kugaragaza umujinya udasanzwe , akawutura ababyeyi be, inshuti ze cyangwa n’abandi bamuzengurutse.
Gukurana urugomo
Ubushakashatsi bugaragaza ko umwana wagize ababyeyi batandukanye mbere y’uko agira imyaka 20, aba afite ibyago byinshi byo kuba umunyarugomo, ku buryo byoroshye ko ateza umutekano muke kuko iyo hagize abakora ibizamura umujinya we, biba byoroshye ko ashoza imirwano.
Kugira uburwayi bwa hato na hato
Umwana uri mu rugendo rwo kuba mu buzima bushya nyuma y’uko ababyeyi be bahanye gatanya, bimutera umuhangayiko ukomeye ku buryo binamuviramo kurwaragurika.
Ibi abiterwa n’uko atangira kubura ibitotsi no kugira agahinda gakabije, ibituma izo ngaruka zirenga imitekererezeye ye bigatangira no kugaragarira ku mubiri we agatangira kurwara.
Gutakaza icyizere cyo kuzagira urushako rwiza
Ubushakashatsi bugaragaza ko umwana ufite ababyeyi batandukanye atakariza icyizere urushako, ibituma na we aba afite ibyago byinshi byo kuzatandukana n’uwo bazashakana.
Kugira intekerezo mbi zamukururira no kwiyahura
Gutakaza icyizere cyo kubaho neza no guhora atekereza ibintu bibi kuruta ibyiza, biri mu byatuma umwana ufite ababyeyi batandukanye yiyanga ndetse akaba yanakwiyahura.
N’ubwo gatanya zigaragaza mu bihugu byose, ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaragaramo umubare munini w’ababyeyi bahana gatanya, ndetse zikanagira abana benshi bagizweho ingaruka n’icyo kibazo.
Muri Amerika, abana 60% nibo babana n’ababyeyi babo bombi, mu gihe abandi babana na bo mu buryo butandukanye bitewe na gatanya cyangwa izindi mpamvu.
Urubuga World Psychiatry, rugira inama ibihugu gushyiraho ingamba zo kwita ku rubyiruko rukomoka mu miryango yahanye gatanya, hakabaho uburyo bwo kurwumva amarangamutima yabo akitabwaho, kuko ahahise habo habagiraho ingaruka zirimo guhangayika cyane, nk’iyo bafite ibirori byo gusoza amashuri yabo cyangwa gushyingirwa, bikaba ngombwa ko ababyeyi babo bombi babizamo bakahahurira kandi batakibana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!