Uwase Eugénie ni umwe mu nzobere mu bijyanye n’uburezi bw’abana bato cyane cyane mu bijyanye n’amarerero. Ni umwe mu bashinze Isaro Nursery, irerero riherutse gufungura imiryango mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro. Yafatanyije na Kayirangwa Stephanie, bize ibijyanye n’Icungamutungo [Business Management] muri Kaminuza yo mu Mujyi wa Portsmouth mu Bwongereza.
Mu kiganiro na IGIHE, Uwase yavuze ko umwana wanyuze mu irerero mu mitekerereze, imikorere bye biba bitandukanye cyane n’utararinyuzemo.
Yagize ati “Ingaruka nziza ku mwana wanyuze mu irerero ni uko bimufungura Isi kurusha utarakandagiramo. Bituma amenya kubana n’abandi kandi akamenya kwifatira imyanzuro.”
Ku marerero umubyeyi ahasiga umwana we akajya mu yindi mirimo ntacyo yishisha kuko akenshi hakoramo abazobereye kwita ku mikurire y’abana bato.
Uwase yavuze ko kenshi impamvu ababyeyi muri Afurika batarakangukira kujyana abana babo mu marerero, biterwa ahanini n’ubushobozi buke ndetse “n’imyumvire yo kurekura umwana kare atinye.”
Uwase yavuze ko umwana ukiva ku ibere ni ukuvuga guhera ku mezi atandatu ashobora kujyanwa mu irerero kuko haba hari inzobere.
Ati “Nkatwe ku Isaro Nursery twafunguye gahunda ifasha ababyeyi gusiga abana mu gihe bagiye ku kazi, guhera ku bafite amezi atandatu kugeza ku myaka itanu.”
Yavuze ko icyiza cyo kujyana umwana mu irerero ari uko umubyeyi abona umwanya uhagije wo gukora ibimuteza imbere kandi akaba yizeye ko aho umwana yasigaye yitaweho n’ababifitiye ubumenyi, bamutoza imico myiza, indimi n’andi masomo amufasha gutangira amashuri asobanukiwe byinshi.
Yatanze urugero rwo mu Isaro Nursery hari ibyumba by’amashuri, aho abana baryama baruhuka, igikoni gitegurirwamo amafunguro, ibibuga byo gukiniraho n’ibindi.
Muri gahunda ya Leta NST1, Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko ibikorwa by’amarerero hirya no hino byashyirwamo imbaraga ku buryo bahabwa ibikoresho bikenerwa birimo ibitabo, imfashanyigisho, kongerera ubushobozi abita ku bana, ibikorwaremezo by’ibanze n’ibikenerwa byose kandi iyi gahunda ikagera ku bana bose bari hasi y’imyaka itandatu y’amavuko.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!