Ubuhamya bwa Ingabire warwaye agahinda gakabije kari kagiye kumutera gusimbuka kwa Rubangura (Video)

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 11:18
Yasuwe :
0 0

Indwara y’agahinda gakabije izwi nka “Depression” mu ndimi z’amahanga, ni imwe mu zugarije umubare munini w’abantu muri ibi bihe nubwo benshi badakunze gusonanukirwa ko ari yo barwaye, ndetse bamwe mu bamenye ko ari yo ntibasobanukirwa uko ishobora kuvurwa kugeza ikize.

Kugira agahinda kenshi bishobora kuba kandi ikimenyetso cy’indwara ya ‘Bipolar Disorder’ isobanurwa nk’uruhererekane rw’intekerezo nyinshi zishobora kuganisha umuntu ku kugira ibitekerezo byo kwiyahura no guhora ahindagurika mu marangamutima.

Umwe mu bayirwaye bakemera gusangiza ubuhamya abatarayisobanukirwa, Kanyanja Ingabire Levia, mu kiganiro yagiranye na 1K Studio yavuze ko uyirwaye arangwa no kwiheba.

Ati ”Numvaga ngize Imana, ngize nk’amahirwe nabona nk’ikintu kiza kikanyica. Nyine ngapfa nkagenda."

Ni amagambo akomeye ndetse yumvikana nk’ateye ubwoba kuri bamwe, ariko uko yakumvikana mu matwi kose ntiyagira ubukana bugeze ku buribwe indwara itera uyirwaye.

Iyo uganira n’uyu mukobwa wiga ibijyanye n’ubuganga amarira aba amuzenga mu maso, akanyuzamo agaturika akarira bitewe no kwibuka ibihe bikomeye yanyuzemo.

Gusa arihangana agakomeza umutima, akavuga ibyo yanyuzemo kugira ngo n’abandi bahuye cyangwa bahura n’uburwayi nk’ubwo bamenye uko babyitwaramo.

Ingabire asobanura ko bijya gutangira yabanje kumva ari umuntu ukomeye ndetse wakora iby’abandi batabasha gukora.

Aha ngo yumvaga gahunda zose arimo zihambaye ndetse ngo akabwira abamuri hafi ko “ari Mesiya cyangwa se Yezu Kirisitu”.

Ibyiyumvo nk’ibi ni ibimenyetso bya bipolar disorder, uburwayi uyu mukobwa yari afite ariko atabizi.

Yakomeje agira ati”Nabwiraga mubyara wanjye nti ndi igitangaza kuko ndi Mesiya wagiye ari umuhungu akaba agarutse ari umukobwa […] iyo tubisubiramo, mama ambwira ko uko navugaga umushinga wanjye [akora ubucuruzi bw’imyenda] umeze, wagiraga ngo ni uw’umuherwe.”

Akomeza avuga ko nyuma y’ibyo byiyumvo haje gukurikizaho kwiyanga no kugira agahinda bijyana no kwiheba, mu gihe kingana n’iminsi itanu. Ni iminsi yumvikana nk’aho ari mike ariko imugora kuvuga uko yayibayemo kubera ikiniga.

Nyuma yaho yaje gusubira muri bya byiyumvo byo kuba akomeye ndetse ari igitangaza, ku buryo yageze aho yumva yakora ibitangaza nk’ibya Yezu.

Ibyo byaje kurangira, asubira muri bwa bwigunge n’agahinda bivanze no kwiyanga, noneho bimara igihe kinini agereranya ko ari nk’amezi atatu.

Muri ibi bihe by’agahinda gakabije ngo yatekereje anagerageza kenshi kwiyahura, ariko ntibyamukundira. Avuga ko yararaga ijoro ryose adasinziye, agahora yibaza ati”Ubundi maze iki? Kuki ndiho?.”

Ati” Nashoboraga guhera nka saa munani z’ijoro nzenguruka mu cyumba nkageza saa kumi n’ebyiri z’igitondo. Mama yaranyingingaga ati wakwihanganye ukaryama nti ‘ubundi kuki ibi byose ari njye bibaho, kuki ari njye ubayeho nabi gutya?”

Ingabire asobanura ko yagiye ajyanwa kwa muganga inshuro zitandukanye, ariko rimwe na rimwe akanywa imiti yahawe ntayimare cyangwa yagera kwa muganga agashwana n’abaganga.

Ati ”Nasomaga kuri Google ingaruka z’ibinini ndikunywa, ngahita mbireka sinongere kubinywa.”

Yashatse kwiyahurira kwa Rubangura

Kubera uburibwe bukomeye, agahinda no kwiheba yari afite, Ingabire ngo yigeze gushaka kurira mu igorofa ryo kwa Rubangura ariko agarurwa n’amagambo abavandimwe bari baramubwiye ko “niyayuhura azaba afunguye amarembo y’urupfu kuri benshi”.

Muri iki kiganiro yahishuye ko hari nubwo yisabiye muganga ko yamutera umuti wamufasha gupfa vuba aho kugira ngo azashyire umuryango we mu gisebo cy’uko umwana wabo yapfuye yiyahuye.

Ati “Ndibuka umunsi umwe nagiye kwa Rubangura mu igorofa yo hejuru [...] Numvaga niyanze, nta buzima nkeneye, mbese kuhasimbuka ngapfa numvaga ntacyo bimbwiye.”

Yakomeje ati ”Icyo gihe mama yarwanye ishyaka rikomeye kugira ngo wenda ngarure ubuzima. Abavandimwe barambwiraga bati ”Nuramuka wiyahuye ugapfa, umenye ko unsangayo […] Narabiretse, uko iminsi igenda ishira numva nanjye ndi umuntu wagira ubuzima.”

Akomeza avuga ko hari nubwo yajyanywe kwa muganga bamubwiye ko agomba kuvurwa ahaba by’igihe kirekire, nyuma y’iminsi itatu “ahamagara se amubwira ko nibataza kumufata ariyahura.”

Byaratinze bishyira kera, Ingabire asubizwa kwa muganga. Biturutse k’uko yakiriwe na muganga, ndetse n’uko nawe yari atangiye kwiyumvamo ko ashaka gukira, yemeye gufata imiti yahawe na muganga neza.

Yagize ati “Natangiye kumva nkunze ubuzima bwanjye, bambwiye ngo tujye kwa muganga ndemera. Muganga yanyakiye ansekera […] Imiti nayifashe neza kuri iyi nshuro, kuko numvaga nkunze ubuzima bwanjye noneho.”

Kuba hafi no guhumuriza ufite uburwayi bwa ‘Bipolar disorder’, ni kimwe mu bigabanyiriza umurwayi kwiheba no kwiyanga.

Byageze aho musaza we afata icyemezo cy’uko bazajya bararana kugira ngo igihe agize ibitekerezo byinshi mu ijoro nk’uko byari bisanzwe bimugendekera ajye agira uwo abiganiriza.

Nyuma yo kumvira ubusabe, inama n’ibitekerezo by’abavandimwe n’ababyeyi; akemera kumvira inama za muganga ndetse agafata neza imiti yandikiwe na muganga kugeza ayimaze, Ingabire yaje gukira uburwayi bwari bumuzonze igihe kinini.

Ati” Nemeye kunywa ibinini, nterwa n’inshinge nandikiwe na muganga, nganira n’ababyeyi. Ubu narakize, ndi muzima.” Yakomeje imirimo ye nka mbere, yongera kwiyitaho nka kera atararwara ndetse avuga ko ubu asabana n’urungano nk’uko byahoze.

Ingabire agira inama abafite ubu burwayi cyangwa abafite ababo babufite, kuganira n’abandi bakababwira uko biyumva, ndetse bakagana muganga akabafasha kuko ubu burwayi buvurwa bugakira nk’ubundi bwose.

Ingabire yemeza ko yanyuze mu bihe byamukomereye bidasanzwe
Yagize agahinda gakomeye katumye ashaka kwiyahura
Nyuma yo kwitabwaho na muganga kuri ubu Ingabire avuga ko ameze neza
Nyuma y'agahinda gakomeye ubuzima bwongeye kuba bwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .