Nubwo ibyo wirukamo bituma uhora uhuze bitanga umusaruro, hari ubwo kwa guhora uhuze bishobora kwangiza umubano wawe n’umukunzi wawe kubera kutamwitaho bikaba byabaviramo gutandukana.
Mu rwego rwo kugufasha kubirwanya IGIHE, yabateguriye bimwe mu bikorwa ushobora gukorera umukunzi wawe muri cya gihe ufite imirimo myinshi ariko ugakomeza kumwereka urukundo.
Kumenya ibyo akeneye
Muri cya gihe uhora uhuze ushobora kureba ikintu umukunzi wawe akeneye cyane ukaba wakimukorera cyangwa ukakimugirira bizatuma abona ko nubwo uhora uhuze ariko uzirikana ibyifuzo bye bitume abona ko umukunda.
Kumwandikira inzandiko
N’iyo haba iterambere rimeze gute ariko kubona urwandiko wandikiwe n’umukunzi wawe birashimisha, mu gihe uhora uhuze wafata akanya gato ukwamwandikira urwandiko umubwira ko umukunda kandi ko ari ingenzi kuri wowe bizamwereka ko umuzikirana azahora yizera ko umukunda.
Si inyandiko gusa ko ushobora no kumwandikira biciye kuri telefoni ukamubaza uko umunsi we umeze bigatuma murushaho kuba hamwe kandi ukamwitaho unahuze.
Kudakoresha telefoni muri kumwe
Iyo ugira imirimo myinshi hari n’ubwo utaba uri mu kazi akaba aribwo ubonye umwanya wo gukoresha telefoni, ariko iyo ufashe nk’isaha imwe telefoni wayishyize kure ukaganiriza umukunzi wawe biramushimisha kuko abona ko umurutisha bimwe mu byo ukunda uwo mwanya awuha agaciro cyane .
Kurebana ibiganiro akunda
Ushobora kuba ukunda kureba ibiganiro by’urukundo ariko umukunzi wawe akunda kureba ibijyanye n’amateka cyangwa se wowe udakunda kureba ibiganiro biba byiza muri ka kanya gato wabonye murebana bya biganiro akunda ko bimwereka ko nubwo uba uhuze ariko umuha agaciro ndetse ukagaha n’ibyo akunda, bigatuma abona ko umukunda.
Kumufasha imirimo
Hari ubwo uba uhuze ariko n’umukunzi wawe ahuze ntabwo biba byiza kubona ko wamurekera imirimo yose wenyine kandi nawe afite ibimuhugije biba byiza ko wamufasha imwe mu mirimo yo mu rugo ko bimwereka ko atari wenyine kandi ko umuzirikana buri gihe.
Nk’iyo ubonye akanya ugategurira umukunzi wawe ifunguro biramushimisha kuko abona ko nubwo uhuze ariko witaye ku buzima bwe kandi bibaha n’akanya ko kubonana muri gusangira rya funguro.
Kumushakira umwanya
Guhora uhuze ntibikuraho ko hari umwanya ubona n’iyo waba muto ariko gira igihe ugenera umukunzi wawe. N’iyo yaba ari iminota mike musangirira hamwe ifunguro cyangwa mukorana siporo, bituma mukomeza kwiyumvano urukundo rugakomeza.
Gutegurira hamwe gahunda z’igihe kiri imbere
Iyo mutegura gahunda z’ibyo muteganya gukora n’umukunzi wawe, bituma muhora muvugana kuri za gahunda mukabasha guhorana no kuvugana cyane. Bituma kandi umukunzi wawe abona ko mufitanye gahunda yo kugumana kuko umushyira mu mishinga y’igihe kirekire.
Uko waba uhuze kose gerageza ushake uburyo wakoresha mu kubungabunga umubano wawe, kuko bitabaye ibyo ushobora gutuma wangirika kandi bitari bikwiye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!