00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwayezu François Régis yasezeranye na Isaro Sonia (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Mutarama 2022 saa 11:15
Yasuwe :

Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Uwayezu François Régis, yasezeranye imbere y’Imana na Isaro Sonia mu bukwe bwabaye ku Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2021.

Uwayezu na Isaro Sonia basezeraniye muri St Michel ariko ntihaba imihango yo kwiyakira nk’uko byari byarateganyijwe mbere kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyongeye gukaza umurego.

Amabwiriza yashyizweho n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe tariki ya 20 Ukuboza 2021, agira ati "Kwiyakira bijyanye n’ubukwe (wedding-related receptions) birabujijwe. Imihango y’ubukwe harimo gusaba, ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta n’irikorewe mu nsengero ntibigomba kwitabirwa n’abantu barenze 40."

Ku wa 24 Ukuboza 2021 ni bwo Uwayezu yasabye akanakwa Isaro mu birori byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, General Kabarebe James n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Mushikiwabo Louise.

Uwayezu na Isaro bakoranye muri FERWAFA kugeza ku wa 12 Nzeri 2021, ubwo Uwayezu yasezeraga ku mpamvu ze bwite mu gihe undi asanzwe ari Umunyamabanga wihariye wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Uwayezu yakoze muri FERWAFA kuva muri Gicurasi 2018. Akazi k’Ubunyamabanga Bukuru yagafatanyaga no kuba Umuvugizi w’iri Shyirahamwe.

Mbere yo kugera muri FERWAFA, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu yahoze ari Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano.

Kuva mu 2017, yari muri Komisiyo ya Siporo ya bose muri Komite Olempike y’u Rwanda ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’Abatoza mu Rwanda. Afite n’Impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.

Uwayezu François Régis na Isaro Sonia basezeranye imbere y'Imana ku wa Gatanu
Uwayezu na Isaro bishimiye gusoza umwaka wa 2021 bateye intambwe yo kubana akaramata
Isaro Sonia yifotozanya indabo nyuma yo kuva mu rusengero ku wa Gatanu
Ubukwe bwabaye mu mpera za 2021 bwitabiriwe n'abantu bake kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .