’Wokefishing’: Uburyo bwo gutereta ariko butavugwaho rumwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Kenshi iyo umusore ahuye n’inkumi akayibenguka, azagerageza uko ashoboye kose ngo ayitware umutima. Mu gihe bamwe bishingikiriza ifaranga cyangwa kwiyemera ngo uwo bashaka kureshya abone ko bakaze, hari abaca hirya kugeza bigaruriye umutima bakeneye.

Bumwe muri ubwo buryo harimo gufungukira umuntu mukaganira, ukifashisha ibitekerezo byinshi ufite ku ngingo zinyuranye za politiki n’imibereho, umukobwa akaba yatekereza ko abonye umusore ujijutse, ushyira mu gaciro kubera uburyo yumvamo ibintu n’uburyo abyemera, nyamara byahe byo kajya. Ibiri ku rurimi bitandukanye n’ibiri ku mutima.

Abahanga bemeza ko mu bintu bishobora guhishwa, ukuri kutabamo. Nubwo umuntu yakwiyemera bwa jana cyangwa akiyoberanya, kamere ye ntitinda kujya ahabona.

Ibyo bigahuzwa n’uko nubwo hari igihe uburyo wumva ibintu bishobora gutuma umukobwa agukunda akakwimariramo, kutabona ibintu kimwe bisenya umubano kugeza no ku bashakanye.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko mu 2016, abantu barenga miliyoini 1.6 batandukanye kubera kutumva kimwe Brexit, rwa rugendo rwatumye u Bwongereza bwivana mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU. Bamwe bari bashyigikiye Brexit, abandi batayikozwa.

Ubushakashatsi bwa vuba, mu 2018, bwagaragaje ko abantu badakunda kwiyumva mu bantu bafite ibitekerezo bya politiki bitandukanye n’ibyabo, ku buryo bitindwaho cyane iyo umuntu ashaka guhitamo uwo babana.

Ubwo yifashishaga ijambo “wokefishing”, inyunge y’amagambo abiri “woke” (ukangutse) na “fishing” (kuroba), Serena Smith ukorera ikinyamakuru Vice yashakaga gusobanura uburyo bukunze kwifashishwa n’abagabo mu gutereta, bakagenda mu isura y’abagabo bafite ubumenyi bihagije ku mibereho ya sosiyete n’ubuzima bwa politiki, nyamara bishushanya.

Layla, umuhanga mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina n’imibanire, avuga ko kugira ngo abantu babiri bakundane ibyabo birambe, ari uko bashyira ukuri imbere.

Ati “Nk’ibibazo bimaze iminsi bijyanye na politiki, bishingiye ku buryo nyabwo umuntu yumvamo ibintu. Ni ibintu mudashobora kwemeranya kubona mu buryo butandukanye ngo mubyakire mutyo, kuko biba bifite ingaruka ku mibereho y’abandi bantu.”

Layla avuga ko gutenguhwa n’umuntu wakundaga muri bwo buryo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku muntu, kandi mu buryo bw’igihe kirekire.

Ati “Umuntu watengushywe muri ubwo buryo bishobora kumugiraho ingaruka mu buzima bwe, ugasanga ahora yicira urubanza, ugasanga ntabwo bigirira icyizere mu kuba bashishoza ngo bafate icyemezo ku bantu, hatabayeho kwibeshya.”

Ibyo byose ngo kugira ngo umubano w’abantu babiri urambe, bisaba umwanya wo kwiganaho kugeza umwe amenye ingano y’amata mugenzi we ashyira mu cyayi akunda, kugeza ku bwoba bagirira ikintu runaka.

Ibyo ngo bikagendana no gusaba abakunda gukora ibyo bise “wokefish”, kwibaza impamvu bafite imyumvire ibatera ipfunwe, ku buryo atari yo bagaragaza iyo baganira na wa muntu mushya mu buzima bwabo, cyangwa uwo bakeneye ko ababera inshuti.

Iyo myitwarire ngo ikababaza cyane, iyo bigaragaye ko ya marangamutima umuntu yahishe, akomeretsa cyane, cyangwa afite amateka abangamiye ku rwego [rwo hejuru uzayamenya nyuma, yari yaramaze kugaragaza aho ahagaze mu mubano].


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .