Yabonesheje urupfu n’amaso ye! Ubuhamya bwa Ntazinda Marcel warokokeye Jenoside i Rwamagana

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Mata 2020 saa 12:09
Yasuwe :
0 0

Ntazinda Marcel yavutse mu muryango w’abana 11. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yiciwemo benshi muri bo, arokokana n’abavandimwe be batatu.

Kimwe n’abandi Batutsi, Ntazinda yanyuze mu buzima bugoye bwo kwihisha ijoro n’amanywa, ahigwa bukware kandi adafite umurengera.

Ntazinda Marcel yavukiye ku musozi mwiza wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana. Yakuze ari wa mwana utuje, ubuzima bwe bwari ubw’ishuri no gusabana n’abana bagenzi be cyane ko bari batuye nk’umuryango, bakinira ku mbuga imwe aho i Mwulire.

Mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko Jenoside yabaye ari muto ariko yibuka neza ibihe yanyuzemo.

Ati “Nari muto utari uzi amateka yabanje, ariko twahunze nigenza ku buryo n’ibyo nabonaga ndabyibuka. Twabonaga abantu bava Murambi, ubona banakomeretse, bikoreye ibintu. Bahunga bavuga ko bari kwicwa.’’

Jenoside yabaye Ntazinda afite imyaka icyenda. Indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa, Jenoside igahita itangira, we n’umuryango we babanje kwihisha mu bihuru ariko baza guhunga nka nyuma y’iminsi itatu.

Mu buhamya bwe, Ntazinda avuga ko ubwo ubwicanyi bwageraga i Mwulire aho bari batuye nyuma y’urupfu rw’umusaza witwaga Kalori na bo bahise bahunga.

Ati “Twaragiye turatatana. Wa muryango waraburanye. Nagiye mu gikundi cyarimo abantu nka barindwi harimo abavandimwe babiri tuvukana. Twagiye i Rwamagana ku Babikira dusanga huzuye, banga kutwakira. Twakomeje tujya i Nyarusange, hariyo umuryango wacu, turarayo amajoro abiri ariko ku munsi wakurikiyeho Interahamwe naho zirahagera zikomeza kwica.’’

Uko ubwicanyi bwakomezaga gufata indi ntera ni ko Ntazinda na bagenzi be bakomeza gushaka inzira zo gukiza amagara yabo, bahunga Interahamwe.

Yabonesheje urupfu n’amaso ye

Ntazinda avuga ko ubwo bari ku musozi wa Nyarusange aho bari barahungiye, batewe n’Interahamwe, zibarasaho bamwe mu bo bari kumwe barapfa.

Ati “Ndibuka twari mu rugo rw’uwitwa Kananga [yaje kujya mu Gisirikare], yaje yiruka atubwira ati ‘za Nterahamwe ziraje’. Twavuye mu rugo turiruka. Twaramanutse tujya mu kibaya ahantu ntari nzi hitwa Mburabuturo maze za Nterahamwe zikajya zirasa aho twari mu kibaya, amasasu menshi. Ni ubwa mbere nari numvise amasasu avugira hafi yanjye, rikarasa umuntu uri hirya yawe, ukabona ukuboko kuracitse, ukuguru kurasandaye. Ni ubwa mbere nari mbonye ibyo bintu, mbonye umuntu wapfuye.’’

Icyo gihe nibwo umwe mu bantu bahagurukanye mu rugo baburaniye, na n’ubu ntaramenya niba ariho yaguye.

Nyuma yo kuraswaho amasasu menshi, imvura yaje kugwa bituma Interahamwe zijya kugama.

Ati ‘‘ [Interahamwe] zagiye kugama mu gasantere kari ruguru bafata Umututsi wahungaga; twarazamutse natwe, tugeze hejuru dutunguka aho bari, wa muntu bari bafashe, abona ko natwe turi bagenzi be duhunga. Yashatse kuza yiruka adusanga, umwe muri ba bantu amutera icumu mu mugongo, agwa hasi agaramye, duhita twiruka.’’

Ni inkuru yavuze ko buri gihe iyo ayitekerejeho yumva ‘narahuye n’urupfu tukabisikana’.

Mu gihe ubwicanyi bwari butangiye gucogora, Ntazinda n’abandi batatu bari basigaranye basubiye mu matongo y’iwabo kureba niba nta wasigaye.

Ati ‘‘Twahageze nijoro kuko yari amasaha meza yo kugenda no gushaka icyo kurya. Nageze ahantu tujya mu nzu, agatotsi karantwara, nakanguwe n’induru, ariko nza gusanga ari iya ba bantu babiri twari twasigaranye, bari bavumbuye bajya kubica.’’

Ntazinda Marcel yavuze ko nubwo yanyuze mu bikomeye yishimira ko yarokowe n'Inkotanyi zubatse u Rwanda rutarangwamo amacakubiri n'ivangura

Abantu barindwi bahagurukanye bose barapfuye hasigara we, kuko ubwo bari mu Nkambi ya Rwamagana Inkotanyi zimaze kubarokora yisanze ari wenyine.

Ati “Mu rugo mvukamo abagera ku icyenda na bo barapfuye, yari amateka agoye. Ni ubuzima nk’umwana wabyirutse, icyo ukora ari ukuvoma, ukarya ukanywa, nari ntarabona umuntu wapfuye. Kubona umuntu wishwe ku myaka yanjye cyari igihu kijeho, ukumva uri mu bundi buzima bumeze nk’inzozi.’’

Mu mitekerereze ye yumvaga ko ibyabaye muri Rwamagana bitarageze ahandi, ariko ku ishuri yasanze hari abo bahuje inkuru.

Ati “Wasangaga abo mubana na bo bababaye. Numvaga ari ibintu byabaye mu gace k’iwacu ka Rwamagana gusa. Sinari nzi ko n’i Kigali byahageze, twageze ku ishuri numva buri wese arabara inkuru nk’iy’iwacu.’’

Jenoside yabaye Ntazinda yiga mu Mwaka wa Gatatu, imaze guhagarikwa n’Inkotanyi yasubiye mu Ishuri, yiga aamashuri abanza aratsinda, ajya muri Saint André aho yize ibijyanye n’Ibinyabuzima n’Ubutabire (Biochimie) akomeza mu Icungamutungo muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisiti (UNILAK).

Ntazinda kuri ubu usengera muri Evangelical Restoration Church ya Apôtre Joshua Masasu, avuga ko itorero ryamwubatsemo imbaraga zo kubabarira binyuze mu nyigisho z’isanamitima.

Ati “Numvaga amagambo bavuga arimo ukuri. Uko imyaka yicuma, nkabona ibyo Apôtre [Masasu] yigisha bihura n’ubuzima bwanjye. Sindajya ku musozi wa Mwulire ngo mpamagare abatwiciye ngo bansabe imbabazi, nababariye mu mutima. Ndamutse mpuye n’umwana wabo twakorana, sinamwishisha, nta n’icyo namwima kuko ariho yavutse. Ni ibintu twigiye ku gihugu no mu itorero.’’

Yavuze ko Inkotanyi zabaye icyitegererezo cyo kubanisha neza Abanyarwanda ndetse akaba yishimira ko uyu munsi nta Muhutu, Umututsi, Umutwa barurimo

Ntazinda Marcel asanzwe ari umukozi mu kigo gishinzwe guhererakanya amakuru ku myenda (Transunion Rwanda) yahoze yitwa CRB Credit Reference Bureau.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .