00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byiringiro Lague yahishuye uko yamenyanye n’umugore we baherutse kurushinga

Yanditswe na Uwase Divine
Kuya 15 February 2022 saa 08:04
Yasuwe :

Rutahizamu wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague, yatangaje ubuzima bwa mbere bwe mu rukundo rwe na Uwase Kelia, baheruka kurushinga

Yabivugiye mu kiganiro we n’umugore we bagiranye na Televiziyo Rwanda aho basobanuye byinshi ku mubano wabo.

Byiringiro n’umugore we basubije ibibazo abantu babazaga ku mpamvu zo kuba barashakanye ari abana, bamwe bababwira ko urukundo rwabo rutazaramba.

Uyu mukinnyi yavuze ko yahisemo kurushinga na Uwase kuko ari umuntu bamenyanye kera, akiri umukene akanamugumaho mu gihe yari amaze kumenyekana.

Byiringiro yagize ati “Impamvu namuhisemo byatewe n’igihe twatangiriye gukundana. Urumva ntiwakwirengagiza umuntu, niba uri mu bihe bibi mukundana ukagera mu bihe byiza ugashaka kumureka ntabwo ari byiza n’Imana ntiyaguha umugisha.”

Uwase yavuze ko atigeze abwira ababyeyi be iby’urukundo rwe na Byiringiro ahubwo ari kimwe mu bitangazamakuru cyabivuze babimenya gutyo.

Byiringiro na we yakomeje avuga ko yamenye Uwase binyuze kuri musaza we biganaga ari inshuti muri Lycée de Kigali (LDK), ubwo yamushyiraga ku rubuga rwa WhatsApp akamubenguka. Icyo gihe yabanje gutinya kuko yabonaga ari mwiza cyane akabanza kumugora ariko aza kumufungukira barakundana.

Yavuze ko yatinyaga sebukwe ku buryo no kujyayo yagendaga yikandagira. Yakomeje ati “Iyo najyagayo mbere yo kwinjira nazengurukaga mu muryango w’inyuma nkajya mu kindi cyumba cy’abo basaza be sinjye muri salon.”

Mu mpera za Nzeri 2021 ni bwo Byiringiro na Uwase Kelia basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge.

Byiringiro Lague na Uwase Kelia bagombaga gukora ubukwe ku wa 4 Ukuboza ariko bwimurirwa ku wa 7 Ukuboza 2021 kubera umukino APR FC yahuyemo na RS Berkane tariki ya 5 Ukuboza muri Maroc.

Ni ubukwe bwitabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe; Perezida wa Police FC, ACP Rangira Bosco; Umunyamabanga mukuru wa APR FC, Masabo Michel n’umutoza wayo mukuru, Mohamed Adil Erradi.

Byiringiro Lague w’imyaka 22 yatangiye gukina ruhago abarizwa muri Vision FC ubwo yigaga muri LDK nyuma aza kujya muri Intare FC ariho yavuye ajya mu Ikipe nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018. Yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitandatu muri 2020/21.

Indi nkuru wasoma: Byiringiro Lague yarongoye, Gen Kabarebe amwizeza kumushyigikira (Amafoto)

Byiringiro Lague yahishuye uko yamenyanye n’umugore we baherutse kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .