00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cyusa akomeje kwisanga mu muryango w’umubyeyi bacuditse

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Mutarama 2022 saa 07:55
Yasuwe :

Byatangiye gukomera mu Ugushyingo 2021 hacicikana amafoto ku mbuga nkoranyambaga za Ibrahim Cyusa n’umubyeyi witwa Jeanine Noach, bari kurya ubuzima ku birwa bya Zanzibar ariko n’ubundi hari hashize iminsi abantu bahwihwisa ko aba bombi baba bakundana biturutse ku magambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga.

Bageze mu Rwanda kwiyumanganya byaranze batangira kujya bifashisha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko baryohewe n’urukundo.

Habanje Jeanine wanditse kuri Instagram agaragaza ko adatewe ubwoba n’ahazaza kuko afite Cyusa nk’umukunzi we.

Cyusa nawe icyo gihe yakoze mu nganzo agaragaza ko impuha zikwiriye gucika, yifashishije ifoto ari kumwe n’uyu mubyeyi usanzwe ari nyirasenge wa Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020 arangije ati “Wowe nseko y’umusereko ukaba inyamibwa mu ngenzi; amenyo nk’ingwa yera, imico myiza ikuranga yavugwa n’abakuzi ingingo. Uw’imbabazi wa cyusa Jeanine Noach.”

Nyuma ariko y’ibi byose Cyusa mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagiye aruma ahuhaho abajijwe igihatse umubano we n’uyu mugore ahubwo akavuga ko ari umuntu ukomeye ndetse akaba inshuti magara ye.

Icyo gihe yagize ati “Iby’urukundo ntabiraba, ukuri ni uko ari inshuti yanjye, kuba twakundana birashoboka ko byazaba kuko ntawe uvuma iritararenga.”

“Icyo natangaza ni uko ari inshuti yanjye magara, iyo yishimye ni njye wa mbere abibwira, iyo ababaye abimbwira mbere, iyo yahuye n’ikibazo kimukomereye ni njye abibwira, njye mufata nk’inshuti kurusha ibindi. Simvuga ko ibindi bitazaba, ibindi bizaba kuko nta wuvuma iritararenga.”

Mu minsi mikuru yo gutangira umwaka Cyusa ni umwe mu basangiye n’uyu mugore n’umuryango we ndetse no ku isabukuru ya Nishimwe Naomie iheruka kuba ku wa 5 Mutarama 2022, uyu muhanzi ni umwe mu bantu b’imbere bari batumiwe.

Kwizihiza iyi sabukuru byabereye muri Select Boutique Hotel Restaurant, amafoto agaragaza Cyusa n’abandi bo mu muryango wa Jeanine Noach barimo Iradukunda Brenda usanzwe ari umuvandimwe wa Nishimwe Naomie, Uwineza Kelly uzwi nka Kelly Madla n’abandi.

Umubano wa Cyusa n'uyu mubyeyi ufite umwana uri mu myaka irenga 20 bakunze kugaragarizanya amarangamutima ariko ntibemere ko bakundana
Cyusa amaze igihe avugwa mu rukundo hamwe na Jeanine Noach
Cyusa asigaye yisanga mu muryango wa Jeanine Noach, aha yari ari mu isabukuru ya Miss Naomie
Cyusa ku isabukuru ya Nishimwe Naomie yari yabukereye
Cyusa yamaze guhabwa ikaze mu muryango wa Jeanine Noach. Aha byari mu minsi mikuru ubwo we n'uyu mugore basangiraga n'umuryango we
Nishimwe Naomie na Nyirasenge Jeanine Noach ucuditse na Cyusa ndetse wari wanamutumiye mu isabukuru y'uyu mukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .