Diane wamenyekanye muri City Maid yambitswe impeta n’umukunzi we

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Nyakanga 2020 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Filime y’uruhererekane ya Citymaid, yambitswe impeta n’umukunzi we Ndayikingurukiye Fleury amusaba ko bazabana.

Ku wa Gatanu nibwo Usanase Bahavu Jeannette yizihije isabukuru ye y’amavuko ndetse muri ibi birori byabereye kuri Scheba Hotel mu Kiyovu, atungurwa n’umukunzi we wamwambitse impeta, amusaba ko bazabana.

Usanase yemeye ko Ndayikingurukiye azamubera umugabo, agira ati “Yego”.

Ndayikingurukiye Fleury ‘Legend’, asanzwe akora akazi ko gufata amashusho akanayatunganya ndetse ni we utunganya filime Impanga y’umukunzi we.

Aganira na IGIHE, Ndayikingurukiye yavuze ko yishimiye ko ibi birori byagenze neza.

Ati “Byari ibanga, twabihuje n’ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, Imana ishimwe ko byagenze neza."

Usanase Bahavu Jeannette na Ndayikingurukiye Fleury bamenyanye mu 2015 ariko baba inshuti mu mwaka wa 2016 bivuze ko imyaka irenze ine bakundana.

Ubwo yaganiraga na IGIHE muri Werurwe, Usanase yavuze ko yifuza ko uyu musore yazamubera umutware.

Ati “Nabivuze mu ijambo rimwe, ni umutwe kuri njye icyampa akazambera umutware.”

Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka Diane yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ’Citymaid’ ica kuri Televiziyo Rwanda, aho yari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bayikinamo, ariko akaba yaramaze kwitaba Imana bityo akaba atazongera kuyigaragaramo.

Muri iyi minsi, ahugiye ku mushinga wa Filime ye nshya yise “Impanga” kuri ubu amaze gushyira hanze uduce twayo 11.

Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri Citymaid, yambitswe impeta Ndayikingurukiye Fleury
Diane yerekana impeta yambitswe na Fleury
Diane na Fleury bamaze imyaka ine bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .