00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbuga nkoranyambaga: Umuranga wagobotse abadiaspora bifuza abakunzi mu Rwanda; ubuhamya bwa bamwe

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 28 February 2022 saa 03:18
Yasuwe :

Mu myaka 20 ishize imbuga nkoranyambaga zitaraza, byari bigoye kubona umusore n’inkumi bari mu rukundo bataziranye, batarahura, badaturanye, batigana cyangwa se badakorana.

Icyo gihe kuvugana n’uwo ukunda byagusabaga kujya kumureba, kumutumaho cyangwa kumwandikira akabaruwa rimwe na rimwe kamubwira aho muzahurira ngo muganire, mwaba muturanye mukavugana umunsi muzongera guhura, isaha n’ahantu muzahurira.

Ubu ingoma zahinduye imirishyo, ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga zarabyohoreje, kuvugana na cherie ni ukumuhamagara cyangwa kumwandikira, mwakumburana mugahana udufoto cyangwa mukavuganira kuri ‘video call’ murebana.

Uretse n’abantu bakundana, ubu musore cyangwa umukobwa ntakigorwa no kubona uwo akunda, bisaba gusa kujya kuri Instagram cyangwa Facebook agasura konti yawe akareba amafoto amaso yanyurwa agasimbukira mu gikari, wamusubiza ubushuti bugatangira ubwo.

Iyo yagukunze, bonjour na bonsoir ntibiba bikiri ibiganiro, atangira kukubaza akazi ukora, aho uba, abo mubana, bikavaho mugatangira kuganira ubuzima bwa buri munsi, mukohererezanya amafoto y’ibyo murimo mukisanga mumeze nk’abaziranye kandi mumaze icyumweru, amezi cyangwa umwaka mutarabonana.

Ibi nibyo ahanini bikorwa n’abadiaspora bashaka abakunzi mu Rwanda, cyangwa abo mu Rwanda bashaka abakunzi b’aba-diaspora, bakavugana badahura bagakundanira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakagera ubwo bategura ubukwe, bugakorwa bahari cyangwa bahagarariwe n’abandi mu bukwe bwabo.

Instagram, Facebook na WhatsApp byabaye abaranga

Mark Zuckerberg aramutse yishyuje abasore n’inkumi bahujwe na Instagram, Facebook cyangwa WhatsApp ntiyabona aho akwiza amafaranga, kuko hari benshi bakesha izi mbuga abagabo cyangwa abagore.

Umwe mu bakobwa baganiriye na IGIHE, yavuze uko yabanye n’umugabo bahuriye kuri Instagram we aba mu Rwanda umusore aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagakundana kugera ubwo babanye kandi badahura kenshi.

Yagize ati “Bwa mbere tuvugana nasanze amaze amezi atandatu anyandikiye kuri Instagram, bwari ubutumwa bwinshi cyane yanditse mu bihe bitandukanye ansaba ko namuvugisha.”

“Konti yanjye nari narayigize ‘private’ ubutumwa bwaza bukajya muri ‘request’. Najyaga mbona ubutumwa bwe simusubize ntekereza ko ari ba bateshamutwe. Gusa nongeye kureba mbona yanyandikiye ubutumwa bwinshi ndavuga nti reka musubize wenda wasanga tuziranye.”

Emma (amazina yahinduwe) avuga ko mu minsi ya mbere batangira kuvugana yasanze bataziranye ariko bahuza ibiganiro banahana nimero za Telefone bakajya bavuganira kuri WhatsApp aho byoroshye.

Yakomeje ati “Kuva ubwo twatangiye kuvugana, tuba inshuti cyane ndetse nyuma y’amezi atatu yaje gusura umuryango we mu Rwanda turabonana, asubirayo twaramaze gukundana.”

Kuva icyo gihe batangiye kujya bavugana bakoresheje imbuga nkoranyambaga umusore akagerageza kuza mu Rwanda nka kabiri mu mezi atandatu bagahura, nyuma y’imyaka ibiri bakora ubukwe ubu babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Emma avuga ko bimwe mu byabagoye mu rukundo ari ugukemura ibibazo bagiranye kandi batari kumwe, guhuza amasaha yo kuvugana, gutakarizanya icyizere kuko babaga batari mu gihugu kimwe.

Hari indi nkuru twamenye y’umukobwa uba mu Rwanda wahuriye kuri Facebook n’umusore wabaga hanze bakajya bavugana cyane, bagera igihe bahana nimero za telefone ibiganiro bifata indi ntera kuri WhatsApp.

Umusore yaje mu Rwanda nyuma y’umwaka, abonana n’umukobwa ndetse umusaba ko bakundana, umukobwa arabyemera.

Umusore yasubiye hanze bakomeza umubano noneho nk’abantu bakundana nyabyo. Nyuma y’imyaka ine bakoze ubukwe, ariko babukora babuteguriye kuri WhatsApp kuko muri iyo myaka yose babonanye kabiri gusa.

Uretse izi ‘couple’ ebyiri hari izindi nyinshi zahujwe n’imbuga nkoranyambaga ndetse zigakomeza no kubahuza mu biganiro byabo, bamwe bagahirwa bakabana abandi ntibabane cyangwa babana bagahita baka gatanya kubera kutamenyana neza.

Imbuga nkoranyambaga uretse kuba umuranga w’abashaka abakunzi, ubu ni kimwe mu bihatse Isi kuko usanga benshi bazihugiraho amasaha n’amasaha bitewe n’ibyo bakunda cyane ko zose zidatanga serivisi zimwe.

Imbuga nkoranyambaga zisigaye zarabaye umuranga mu buzima bwa benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .