Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko inkuta zabo za Instagram, Ishimwe na Mugabekazi baherutse guterana imitoma bagaragariza ibihumbi by’ababakurikira ko bahagaze bwuma mu rukundo.
Uyu mukobwa aherutse gutungura abamukurikira abasangiza ifoto ya Ishimwe Christian ayiherekesha amagambo y’Icyongereza agira ati "Fine bebe", ni amagambo yari aherekejwe nanone n’ikimenyetso cy’umutima gikunze kwifashishwa mu kugaragaza ahari urukundo.
Amakuru IGIHE yahawe n’umuntu wa hafi y’uyu mukinnyi, avuga ko Ishimwe na Mugabekazi bamaze igihe mu rukundo nubwo batari barigeze babishyira ku karubanda.
Uyu yagize ati "Nibwo mukibimenya? bamaze igihe bakundana rwose, inkuru z’urukundo rwabo ntabwo ari nshya ni uko bakunze kubigira ibanga."
Ishimwe Christian wanyuze mu ikipe ya Marine FC, yamenyekanye cyane ubwo yakinaga muri AS Kigali yinjiyemo mu 2019 aza kuyivamo mu 2022 ubwo yari arambagijwe na APR FC.
Mugabekazi Assouma we yamenyekanye ubwo yitabiraga Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba icyakora ntiyabasha kubona itike imwinjiza mu cyiciro cya nyuma cy’abagiye mu mwiherero.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!