Izingiro ry’ibyishimo bisangiwe mu gihe cyo gutera akabariro

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 20 Nzeri 2020 saa 12:03
Yasuwe :
0 0

Ibyishimo bibonerwa mu mibonano mpuzabitsina birasangirwa! Buri ruhande rubigiramo uruhare kugira ngo bigerweho ndetse icyo gikorwa gisozwe neza nta mutima mubi.

Mu mibereho y’ibinyabuzima byose, kororoka n’ibindi bibiganishaho ni byo byishimo biruta ibindi. Umuntu nk’inyamaswa irusha izindi ubwenge, igikorwa cyo gutera akabariro aracyitondera akagikorana ubushishozi cyane ko aba akeneye kwishima byimbitse.

Kubera ko ari igikorwa gisaba gutegurana bihagije, uko abakigiyemo bakoranaho n’uko barebana ni byo bishobora kwihutisha urugendo rubaganisha ku byishimo bya nyuma.

Mu kurebana no gukoranaho, ibice by’umubiri uwo musangiye ibyishimo akunze kugukoraho na we ni byo aba akeneye ko umukoraho. Ibi bihuzwa n’uko iyo ari wenyine cyangwa arebye umubiri we, ari byo bice yumva bimuganisha ku gutekereza imibonano mpuzabitsina, cyane mu gihe abyutse.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 613 barimo abagore 407. Hifashishijwe murandasi, aba bantu bagiye basubiza ibibazo babajijwe ariko bagasabwa kwiyumvisha ko bari kumwe n’abandi bantu bagiye guhurira mu gikorwa cyo gutera akabariro.

Mu misubirize yabo hari ibice by’umubiri bagiye bagaragaza ko bakwifuza ko uwo muntu uri muntekerezo zabo yabafataho na bo bakamufataho n’ibyo baba bashaka kwitegereza. Aho bifuje gufata ni naho bifuje gufatwa.

Nubwo gukoranaho kuganisha ku mibonano mpuzabitsina, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ibice by’umubiri abagiye mu gikorwa baba bakeneye ko babakoraho mu buryo bwo kubinjiza neza mu gikorwa, ibyinshi atari imyanya y’ibanga.

Ibice abashakashatsi benshi bahurijeho ko bituma umuntu abasha kwiyumva neza mu gukora imibonano mpuzabitsina ni amabere n’imoko, mu ijosi, iminwa, amatwi, ibibero n’ikibuno.

Bivugwa ko ibi bice n’uwikinisha ari byo akunda kwifataho kuko bituma umubiri ushaka imibonano mpuzabitsina cyane, gusa bakavuga ko mu gihe cyo gutera akabariro ari bwo bigira uruhare runini kurusha mu kwikinisha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .