00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nizeyimana Alphonse Ndanda yasezeranye imbere y’amategeko (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Nizeyimana Alphonse Ndanda yasezeranye imbere y’amategeko n’inkumi aherutse kwambika impeta nyuma yo kwemeranya kubana akaramata.

Kuri uyu wa Kane, tariki 8 Nyakanga 2021, ni bwo Nizeyimana Alphonse Ndanda yasezeraniye mu Murenge n’inkumi aherutse kwambika impeta.

Uyu musore yasezeranye nyuma y’igihe gito amaze hagaritse ibyo gukina umupira w’amaguru.

Ku Cyumweru, tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo Nizeyimana yambitse impeta umukobwa bitegura kurushinga nyuma y’igihe inkuru z’urukundo rwe yarazigize ibanga rikomeye.

Nyuma yo kumwambika impeta, Nizeyimana wirinze gutangaza amazina y’umukobwa bitegura kurushinga, aganira na IGIHE yahamije ko ari umwe mu bo babyirukanye.

Ati “Ni umwe mu rungano twabyirukanye ku Ndera aho nakuriye. Twakundanye kuva kera ahubwo ni kumwe igihe kiba kitaragera ngo usobanukirwe uwawe.”

Nizeyimana Alphonse Ndanda uherutse gusezera umupira yabaye umunyezamu wakinnye mu makipe akomeye nka Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n’ayandi.

Mu minsi ishize ni bwo hatangiye kwamamazwa Filime ‘Intandaro y’Ikibi’ yakinnyemo, icyakora avuga ko atari ibintu agiye kugira umwuga ahubwo yayikinnyemo ashyigikira inshuti ye.

Nizeyimana Alphonse Ndanda w'imyaka 32 yasezeranye imbere y'amategeko
Umugore wa Ndanda arahirira kubana akaramata n'umugabo we
Basinyira isezerano bagiranye
Ndanda n'umugore we bari kumwe n'ababaherekeje mu murenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .