00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruruta byose! Inkuru y’urukundo rwa Uwukunda na Vuguziga batabona (Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 24 Kamena 2021 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Abasoma Bibiliya bashobora kuba bazi imirongo yo mu Ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye Abanyakorinti avuga ko ‘urukundo ruruta byose kandi rukihanganira byose’ (1 Abakorinto 13:4-8), ariko ni nk’igitangaza kubona abantu babiri bafite ubumuga bwo kutabona biyemeza kubana ubuzima bwabo bwose nta gahato karimo.

Ibi byabaye impamo kuri Uwukunda Jean de Dieu na Vuguziga Chantal, birengagije ibicantege byose n’amagambo y’ababatega iminsi, bahitamo kunga ubumwe.

Uwukunda w’imyaka 27 afite ubumuga bwo kutabona yakomoye ku burwayi yagize bw’umutwe. Iminsi irabarirwa ku ntoki akitwa ’umugabo’ wa Vuguziga na we wagize ubumuga bwo kutabona biturutse ku mpanuka yagiriye mu ruganda rw’inzoga mu myaka yashize.

Aba bombi bafitanye urukundo rutangaje. Ntawe uzi isura ya mugenzi we kuko batabona ariko buri umwe ishusho ya mugenzi we yayishushanyije mu mutima kabone nubwo yaba itandukanye n’iya nyayo twe rubanda tubona. Intego ni ukubana akaramata kugeza batandukanyijwe n’urupfu.

Bahuriye mu Kigo cyigisha imyuga ku bafite ubumuga bwo kutabona giherereye i Masaka basa n’abagononwa kuko bari batarakira ubumuga bahuye na bwo, nk’abantu bahuje ibibazo batangira kuganira bahumurizanya biza kubyara ubucuti bukomeye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bo bahishyuye byinshi ku rukundo rwabo n’ubukwe bari kwitegura.

Uwukunda yavuze ko nubwo atabona ariko uburyo Vuguziga baganiriye byatumye amwiyumvamo cyane kuko yasanze ari umukobwa w’umunyabwenge.

Ati “Ngeze aha twarahuye turaganira, tukajya tuganira birambuye, kuba umuntu atareba na we utabona bisaba kumwumva cyane. Umutima w’umuntu uramwumva nakomeje kumwumva numva akomeza kunjyamo.”

Vuguziga avuga ko yageze i Masaka agiye kwiga ariko aza kuhahurira na Uwukunda bahuza urugwiro yongera kumuremamo icyizere cy’ubuzima ubwo yemeraga kumukunda.

Ati “Naje aha mpamusanga, ubwa mbere ambwira ko ankunda byaranshimishije, yankunze atandeba ubwo acyimbwira ko ankunda nanjye nahise mukunda.”

Mu bantu bareba usanga iyo bagiye gukunda bakururwa n’ibyo babona, aba nubwo batabona bafite ibyakuruye buri umwe bituma bakundana batarebesheje amaso y’umubiri.

Uwukunda yagize ati “Iyo ugiye gukunda umuntu ureba uko ateye, isura n’ibindi byinshi ariko kuko umuntu aba atareba ntabwo yita kuri ibyo ahubwo areba umutima n’ibitekerezo no kuba akumva.”

“Njyewe namukindiye kuba afite ubwenge bwinshi; kuba atabona si uko atashobora ibintu runaka, kuko we aratekereza kandi ashobora kuba yakora ibintu byose.”

Vuguziga na we yunze mu ry’umukunzi we avuga ko yamukundiye ibitekerezo bya kigabo afite. Ati “Namukundiye ibintu byinshi, ibitekerezo bye, umutima we n’ibindi.”

Nubwo aba bombi batabona ariko buri wese azi uko mugenzi we ateye ibi bakaba babimenya bakoresheje uburyo abafite ubumuga bwo kutabona bakoresha mu kumenya abantu bwo gukorakora.

Banyuzwe n’urukundo bafitanye

Aba bombi mbere yo guhura n’ubumuga bari barigeze gukundana n’abandi bantu ariko bavuga ko gukunda batareba byongera icyizere kurushaho.

Uwukunda yagize ati “Hari itandukaniro rihari mu gukunda umuntu ureba n’uwo utareba. Ushobora gukunda umuntu ureba ariko hari ibintu byinshi yifuza kubera kwa kureba kwe.”

“Ariko buriya umuntu utareba umutima we uba uri hamwe nta kujagarara n’icyo yifuje aba yakikubwira ukaba wakimuha. Kandi aba agukunda iyo agukunda kuko we ntaba abasha kureba abandi.”

Uyu musore n’umukobwa yihebeye nubwo batareba babasha kwishimana mu rukundo rwabo kandi bahamya ko nta tandukaniro riri hagati yabo n’abandi.

Vuguziga ati “Tubasha kwishimana, nko ku munsi w’abakundanye namugeneye impano, nayitumye hanze abo tujya dutuma barayizana ndayimuha arishima.”

Uwukunda avuga ko impano yakiriye yamushimishije kandi ko kuri uwo munsi bagize ibihe byiza nk’abandi.

Yagize ati “Iyo mpano yaranshimishije cyane, kandi kuri uwo munsi naramusohokanye ubwo ni hano mu kigo tukazenguruka nubwo tuba tutagiye kure ariko turishimana.”

Bahura n’imbogamizi nyinshi

Nubwo baryohewe n’urukundo rwabo ariko baracyahura na zimwe mu mbogamizi muri urwo rugendo cyane cyane bitewe no kuba bafite ubumuga.

Vuguziga yakomeje ati “Dukundana tutareba twese dufite ikibazo cy’ubumuga, niba hari akazi ntabasha gukora ni imbogamizi, nubwo hano twiga ariko ntituzahaguma kandi hari akazi tutabasha gukora kuko tutareba.”

Mu kugaragarizanya urukundo aba bombi basohokana mu kigo bigamo bakaganira

Uwukunda usanzwe ari umunyabugeni avuga ko nubwo ubuzima butaba bworoshye ariko ko impano ye azayibyaza umusaruro ikabasha kumutunga.

Ati “Nta bintu byinshi mfite ariko ndi umunyabugeni, ngerageza gukora ibihangano byanjye nkaba nabasha kugira icyo nkora kandi n’umurimo washyizeho amaboko Imana igerageza kuwuguheramo umugisha nizeye ko nzatunga urugo rwanjye.”

Yakomeje asobanurira abantu bibaza uko bazabaho mu bijyanye n’imirimo yo mu rugo kandi batabona.

Ati “Abantu bibaza cyane uko tuzabaho ariko hari n’abibaza uko nshushanya ntabona niba mbasha kubikora no guteka nabikora kandi hano batwigisha n’ibintu bitandukanye, dushobora no guhinga.”

Imyiteguro y’ubukwe irarimbanyije

Uwukunda na Vuguziga bamaze amezi umunani bakundana ndetse biyemeje guha urukundo rwabo umurongo bakabihamisha kubana akaramata.

Nyuma yo guhura n’imbogamizi zitandukanye ariko bakazirenga, bifuje ko bashyingiranwa byemewe n’amategeko n’idini bakajya kubana ubuziraherezo.

Bavuze ko bitegura kubana muri Kanama nubwo batarafata itariki neza ariko ko biteguye kubana muri uko kwezi.

Uwukunda yavuze ko nubwo hari ibyamaze kugerwaho ariko bagikeneye ibindi byinshi bakaba bifuza ko haboneka ababashyigikira.

Ati “Ubukwe busaba ibintu byinshi ubu hari ibyo nabashije kubona n’ibyo ntarabona, imiryango na yo izadushyigikira kuko bose babyakiriye neza. Turasaba abantu ko bazadushyigikira, ufite icyo yadufasha yadutera ingabo mu bitugu mu rugamba turimo n’umukunzi wanjye natwe tukagira icyo twigezaho, ikindi bazadusengere Imana izadufashe mu rugo rwacu.”

Aba bombi bavuga ko icyifuzo gikomeye mu buzima bafite ari ukuzagira abana na bo bakitwa ababyeyi.

Vuguziga yagize ati “Mba numva nifuza kuzagira abana nanjye nkumva ko nabaye umubyeyi nk’abandi, mpora nibaza nti ‘ese ubu nzabyara nanjye mpeke nk’abandi?”

Ababyeyi b’aba bombi, inshuti ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo bigamo bishimiye urukundo rwabo ndetse bategereranyije amatsiko umunsi w’ubukwe bwabo.

Uwikunda na Vuguziga bafite ubumuga bwo kutabona baritegura gushyingiranwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .