00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tecno yageneye impano zidasanzwe abakiliya bayo ku munsi w’abakundana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 February 2022 saa 04:30
Yasuwe :

Ikigo gikora kikanacuruza telefone, ishami ry’u Rwanda, Tecno Mobile Rwanda, cyashyizeho gahunda idasanzwe yo kwifatanya n’abakiliya bacyo kibaha impano z’umunsi mukuru wahariwe abakundana ‘St Valentin’.

Impano zirimo gutangwa na Tecno Mobile Rwanda, ku bantu baguze imwe muri telefone nka Camon 18 Premier, Camon 18P, Camon 18, Camon 18i, Spark 8P, Spark 8, Pop 5 Pro n’izindi zitandukanye.

Uguze imwe muri izo telefone ahabwa impano zitandukanye zijyanye n’umunsi w’abakundana. Izo mpano zirimo indabo, umuvinyo n’ibindi.

Tecno Mobile Rwanda mu kwifatanya n’abakiliya bayo kwizihiza Saint Valentin, yabateguriye kandi irushanwa ry’amafoto ryiswe ‘TECNO Blue Valentine’.

Ni urushanwa rizamara ukwezi , ni ukuvuga kugeza tariki 28 Gashyantare.

Ni amahirwe yatanzwe yo gutsindira smartphone za SPARK8 ku bakundana bazaba bafite amafoto yishimiwe kurusha andi.

Ibisabwa kugira ngo umuntu yinjire mu irushanwa ni ugufata ifoto ari kumwe n’umukunzi we akayisangiza abamukurikira kuri Instagram, Facebook na Twitter akoresheje hashtag #TecnoBlueValentine.

Abazagira ifoto yakunzwe kurusha abandi bazabasha kwegukana impano arizo SPARK8 (ebyiri kuri buri couple).

Amaduka agurirwamo telefone za Tecno Mobile ari hirya no hino mu gihugu.

Abantu kandi bashishikarizwa gukurikira imbuga nkoranyambaga za Tecno Mobile Rwanda kugira ngo babashe kumenya amakuru atandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .