00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusifuzi Mukayiranga yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 April 2022 saa 11:38
Yasuwe :

Umusifuzi mpuzamahanga w’umukobwa, Mukayiranga Régine, yasezeranye imbere y’amategeko na Ayabagabo Faustin wari uherutse kumusaba kuzamubera umugore w’isezerano.

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kicukiro ku wa Kane, tariki 31 Werurwe 2022.

Mukayiranga yasezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko mu kwezi kwa Gashyantare yari yambitswe impeta na Ayabagabo Faustin, amusaba kuzamubera umugore w’ubuzima bwe bwose.

Uyu musifuzi mpuzamahanga yari yaherekejwe n’umubyeyi we, inshuti ze za hafi ndetse n’abavandimwe be bari baje gusangira na we ibyishimo.

Ubwo aheruka kuganira na IGIHE, Mukayiranga yavuze ko we n’umugabo we bamaze imyaka itatu bari mu munyenga w’urukundo.

Nubwo amatariki y’ubukwe bwa bo ataramenyekana, ariko amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bombi bazasoza umwaka barahamije isezerano ryo kubana akaramata.

Ubusanzwe Mukayiranga asifura muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo ndetse ajya anasifura imikino mpuzamahanga ku rwego rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Mukayiranga Régine yasezeranye imbere y’amategeko na Ayabagabo Faustin
Ayabagabo na we yabisinyiye imbere y'amategeko ko Mukayiranga azamubera umugore
Bari bagaragiwe n'ababyeyi babo
Mukayiranga yari afite akanyamuneza nyuma yo guhamya isezerano ryo kubana na Ayabagabo
Izina rye mu gusifura rimaze kuzamuka cyane
Mukayiranga azasoza umwaka wa 2022 atakiri ingaragu
Mukayiranga anasifura imikino iri ku rwego mpuzamahanga izwi na CAF na FIFA
Mukayiranga Régine (ubanza iburyo) asanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga witabazwa no ku mikino y'abagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .