00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusifuzikazi w’Umuholandi ari mu rukundo n’umukinnyi bahuye amaze guhabwa ikarita itukura

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Mutarama 2022 saa 10:04
Yasuwe :

Umusifuzikazi w’Umuholandi, Shona Shukrula, ukunze kuba ari uwa kane ku mikino, yatangaje ko ari mu rukundo na Jeff Hardeveld, bahuye bwa mbere ubwo uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru yari amaze guhabwa ikarita itukura.

Shukrula asifura mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi, aho Hardeveld akinira FC Emmen.

Uyu mugore w’imyaka 30 yari umusifuzi wa kane ku mukino wahuje Emmen na FC Eindhoven ku wa 13 Kanama 2021.

Ku bw’amahirwe make ya Hardeveld, uyu mukinnyi yahawe ikarita itukura mu mukino batsinzwemo igitego 1-0, ariko ashobora kuba yarabengutse Shukrula ubwo yasohokaga mu kibuga.

Ikinyamakuru Telegraaf cyatangaje ko icyo gihe ari bwo bwa mbere aba bombi bahuye.

Birashoboka ko bombi bashimanye byihuse ubwo Hardeveld yahabwaga amabwiriza yo gushoka mu kibuga.

Kuri ubu, aba ba-sportifs bombi batangaje ko bari mu rukundo ubwo bishimiraga umwaka mushya i Roma.

Abinyujije kuri Instagram, Shukrula yashyizeho ifoto ye na Hardeveld bahoberanye, ayikuriza amagambo agira ati “Bidasubirwaho @jeffhardeveld”.

Hardeveld na we yashyize ifoto kuri Instagram, ariko ashyiraho amagambo magufi ya ‘2022’, ayakurikiza emoji [akamenyetso] y’inyenyeri n’iy’umutima w’urukundo.

Shukrula ni umusifuzi wemewe n’Ishyirahamwe rya ruhago mu Buholandi (KNVB) kuva mu mwaka w’imikino wa 2009/10 mu gihe yabaye mpuzamahanga mu 2017.

Mu 2020 ni bwo yatangiye inshingano zo gukora nk’umusifuzi wa kane mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi aho yahuriye na Hardeveld.

Hardeveld we yakuriye mu ikipe y’abato ya Feyenoord mbere yo kujya muri Utrecht na Hercles Almelo.

Uyu mukinnyi w’inyuma ibumoso, yahamagawe inshuro imwe mu Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi y’Abatarengeje imyaka 21, ariko ntarakina mu cyiciro cya mbere.

Umusifuzikazi Shona Shukrula ari mu rukundo n'umukinnyi Jeff Hardseveld
Bombi bemeje ko bakundana ndetse binjiye mu 2022 bari mu byishimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .