Ni igihembo cyitwa ’Oskar Sillén’s Awards’ gihabwa ubushakashatsi bwiza mu basoza amasomo ku rwego rwa PhD muri Suède buri mwaka.
Cyatangiye gutangwa mu 2004 mu rwego rwo kuzirikana Oskar Sillén, wabaye umwalimu wa mbere wa kaminuza mu bijyanye n’ubukungu n’imiyoborere muri Suède.
Gitangwa hagendewe ku ireme ry’ibyo umuntu yakozeho ubushakashatsi, uko yakoze ubushashatsi ndetse n’icyo ibyo yabukozeho byongera ku bushakashatsi busanzwe buhari n’ubuzaza, kimwe no kuba byakoreshwa n’abandi batari mu rwego rw’uburezi.
Dr Ndikumana Raymond agiye kugihabwa uyu mwaka, ariko ubushakashatsi yabumuritse umwaka ushize. Umuhango wo kukimushyikiriza uteganyijwe ku wa 14 Ukuboza 2022, i Stockholm muri Suède.
Mu kiganiro kigufi yagiranya na IGIHE, Dr Ndikumana yavuze ko yakoze ubushakashatsi ku bijyanye n’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’imicungire y’ibigo mu by’ibaruramari.
Icyo yari agamije ni ukureba niba ibiba biteganyijwe mu buryo bw’imiyoborere n’icungamutungo byakirwa kimwe ku isi hose, dore ko akenshi usanga bukurikiza imikorere yo mu Burengerazuba bw’isi.
We yashakaga kureba uko abo mu bindi bice by’isi babikurikiza ahereye ku bikorerwa mu mishinga y’abaterankunga mu bihugu bitandukanye.
Yavuze ko yasanze ubumenyi umuntu afite bugira ingaruka ku gukoresha uburyo runaka mu miyoborere, igenamigambi n’icungamutungo ry’ibigo kandi ko icyizere abantu bagirira ibigo gikomeye kurenza ikigirirwa umuntu ku giti cye.
Ibi byose ngo iyo ubishyize hamwe bishobora gufasha mu kunoza imiyoborere, igenamigambi n’icungamutungo ry’ibigo.
Ati "Hashobora kubaho ibyo abantu batumva kimwe bitewe n’uko bitajyane n’ubumenyi cyangwa ubushobozi bwabo ku giti cyabo cyangwa aho baherereye, imico n’imitekerereze. Ni ikintu gikomeye kuko ibijyanye n’ibaruramari ubundi usanga ari ibintu abantu bo muri Amerika n’u Burayi bifatira bakabishyira mu bikorwa ku bantu bose atari ngombwa ko buri gihe bareba uko abantu bo mu gice cya Afurika, Amerika y’Epfo, Aziya na Oceanie babyumva."
Ubushakashatsi bwe ni umusanzu ukomeye
Dr Ndikumana yavuze ko uretse we nk’umuntu ku giti cye, guhabwa igihembo nk’iki biba bitanze ishusho nziza ku gihugu mu ruhando rw’amahanga, bigaragaza ko "umwana w’Umunyarwanda na we yajya ahandi akiga neza kandi agatanga umusanzu ugaragarira abandi."
Ati "Ikindi ndi mu by’uburezi, ndi muri Kaminuza y’u Rwanda, nanayizemo, nyikoreramo; byerekana ko hari ireme ahubwo ko dukeneye kongera icyizere turema mu bana bacu kugira ngo bumve ko bafite intangiriro."
"Numva bizatera abandi imbaraga kubera ko mu byo nagezeho mu burezi, iby’ibanze ntabwo nabikuye muri Suède, nabikuye muri Kaminuza y’u Rwanda; ni wo musingi nubakiyeho kugira ngo andi mashuri nyakomeze byemere."
Nubwo ubushakashatsi bwe bwakozwe ku bibazo byo muri Afurika, bufite agaciro ku rwego mpuzamahanga nk’uko Dr Ndikumana yakomeje abivuga.
Ati "Ntabwo dukwiye kugira ubwoba bwo kwerekana ibitekerezo byacu nk’Abanyafurika, nk’Abanyarwanda ku bibazo bibangamiye isi. Ni ubushakashatsi busubiza ibibazo by’ako kanya kuko uburyo dukoresha navuga nko gutegura ingengo y’imari ntabwo ari twe twabuhimbye, ariko bivuze ko bitanatubuza gukora izindi mpinduka zijyanye n’uko twe tubikora. Byakwemerwa ku rwego rwa Afurika n’Isi mu gihe twaba tubishyizemo ubushake."
Dr Ndikumana Raymond yarangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2006, akomereza Masters mu bijyanye n’ubukungu n’icungamutungo mu Bwongereza.
Nyuma yakomereje muri Stanford University mu bijyanye no kuyobora imishinga kuva mu 2013 kugeza mu 2015. Nyuma y’aho ni bwo yagiye gukorera Impamyabushobozi y’Ikirenga muri Suède.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!