IGIHE yujuje imyaka 11!

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

IGIHE yujuje imyaka 11 imaze itangiye ibikorwa nk’ikigo gitanga serivisi z’itangazamakuru n’izindi zijyanye n’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Tariki 30 Kamema 2009 mu masaha y’umugoroba nibwo IGIHE yatangiye ibikorwa ku mugaragaro nyuma y’umwaka w’imyiteguro yari yarahereye mu 2008, itangira nta mikoro ahubwo ishingiye ku bitekerezo gusa.

Uko imyaka yagiye ishira, ibikorwa byaragutse, serivisi zitangwa zigenda ziyongera, ari nako abatugana barushagaho kuba benshi. Mu myaka 11 IGIHE imaze, ni nayo ishize IGIHE iri ku isonga mu bitangazamakuru bikorera kuri internet.

Yatangiye mu gihe ikoreshwa rya internet ryari ritangiye gushinga imizi mu gihugu, hari mu gihe radiyo yariyo soko y’amakuru, mu gihe televiziyo yari imwe rukumbi. Ibinyamakuru byari bike kandi nabyo byandikaga inkuru ku mpapuro ku buryo atari buri wese washoboraga kubona ubushobozi bwo kubigura.

IGIHE yagize uruhare mu gukundisha abasomyi umuco wo gusoma binyuze mu ndimi eshatu itangazamo amakuru arizo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. By’umwihariko Ikinyarwanda. Mu gihe abakoresha internet magingo aya bagera kuri 51% mu gihugu ndetse n’ubu bakiyongera, byabaye amahirwe kuri twe mu kubona umubare munini w’abasomyi.

Uko IGIHE yagutse mu myaka 11 ishize

Urugendo rwa IGIHE mu myaka 11 ishize rwaranzwe n’iterambere rigaragara mu mfuruka zose, uhereye ku buryo yatangiriye hafi ku busa, ntaho gukorera ifite kugeza ku buryo uyu munsi yagutse mu mitangire ya serivisi.

Muri iyi myaka yose, IGIHE yabaye ikiraro cy’amagana y’urubyiruko rwize itangazamakuru n’abandi bifitemo impano muri uyu mwuga, ku buryo bahawe amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwabo, binyuze mu kwimenyereza umwuga no mu guhanga imirimo.

IGIHE yatangiye itanga serivisi imwe ijyanye n’itangazamakuru, nyuma yagura imikorere iyigeza mu gutanga serivisi zindi z’ikoranabuhanga nko gukora imbuga za internet no kuzicunga, gutanga serivisi zijyanye no gutunganya amashusho [video production], gutunganya amajwi n’ibindi bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, byose bijyana no gufasha abakiliya bacu kumenyekanisha ibikorwa byabo mu buryo bwa kinyamwuga.

Imyaka 11 ishize IGIHE iri ku isonga mu binyamakuru bisomwa cyane byo mu Rwanda kuri internet nk’uko bigaragazwa n’ibyegeranyo bitandukanye. Ikigo Mpuzamahanga kigaragaza uko imbuga za internet zikurikirana mu gusurwa, Alexa, gishyira IGIHE ku mwanya wa 2 mu mbuga za internet zisurwa cyane mu Rwanda inyuma ya Google.com.

Mu binyamakuru byo mu Rwanda, IGIHE iza ku isonga mu kugira abasomyi benshi, aho nibura ikigereranyo ari abantu ibihumbi 150 ku munsi, ndetse kenshi na kenshi banarenga ibihumbi 200. Ibi byakunze gushimangirwa n’ubushakashatsi ngarukamwaka bukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, rufite iterambere ry’itangazamakuru mu nshingano zarwo, aho Abanyarwanda bamaze gutora IGIHE inshuro enye zikurikiranya nk’ikinyamakuru gikunzwe kurusha ibindi bikorera kuri internet.

Ni mwe tubikesha...

Ivuka rya IGIHE n’intambwe imaze gutera, bishingira kuri mwe, abasomyi bacu ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye dukorana. Ni mwe mudutera imbaraga zo gukomeza gukora umunsi ku wundi binyuze mu kuba mushima ibyo dukora kandi mukanatugaragariza ibitagenda kugira ngo turusheho kubaha serivisi zinoze.

Iyi sabukuru y’imyaka 11 iratwibutsa ko tudakwiye gutetereza icyizere mwatugiriye kuva ku munsi wa mbere, ndetse kandi ko tugomba gukomeza kucyubakiraho turushaho kunoza akazi kacu, tubaha serivisi inoze.

Iratwibutsa kandi uruhare rwacu mu kubaka itangazamakuru ry’umwuga mu Rwanda no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu, binajyanye n’icyerekezo twihaye cyo kuba isoko y’amakuru yerekeye u Rwanda ku Munyarwanda n’umunyamahanga, tukanagura imbibi z’imikorere ku buryo buri muntu wese aho aherereye ku Isi atubonamo isoko y’amakuru yizewe ku gihugu cyacu. Turabashimiye ku bwo kubana natwe muri uru rugendo rugikomeje.

By’umwihariko muri ibi bihe bidasanzwe igihugu cyacu n’Isi muri rusange turimo, tubifurije gukomeza kugira ubuzima bwiza, twese twubahiriza amabwiriza duhabwa n’inzego z’ubuzima adufasha gukomeza kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus.

Isabukuru nziza kuri twese. Imirimo irakomeje!

Turashima by’umwihariko mwebwe mwese mwagiye mutuba inyuma mu buryo butandukanye, haba ubw’ibitekerezo ndetse n’ubundi bufasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .